Kenya: Yakorewe ibirori nk’umukozi wo muri ‘morgue’ w’indashyikirwa mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Kenya w’imyaka 45 y’amavuko witwa Augustin Owino, yakorewe ibirori nk’umukozi w’indashyikirirwa mu gihugu ukora muri serivisi z’uburuhukiro bw’ibitaro (morgue).

Mu kiganiro yagiranye na Citizen Digital, Owino yasobanuye ko yagize igiterekezo cyo gukora muri serivisi z’uburuhukiro, agikomoye ku mpanuka ikomeye y’ubwato bwarimo nyina wabo yabereye mu nyanja y’u Buhinde tariki ya 29 Mata 1994, abantu 272 barimo bakahasiga ubuzima.

Owino wari ufite imyaka 18 y’amavuko n’abo mu yindi miryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka, bagiye ku buruhukiro bw’ibitaro, buri wese agenda akubura imirambo, ashakisha mwene wabo.

Ati: “Nabitekerejeho ubwo nabonaga umurambo we hamwe n’iy’abandi irambaraye hasi. N’ubwo uburuhukiro bwari bwuzuye, numvaga ko abapfuye bari bakeneye kwitabwaho no kubahwa.”

Owino yaje gutangira aka kazi afite imyaka 21 y’amavuko, kugeza ubu akaba amaze gukorera mu bitaro bitandatu birimo ibya Mbagathi Hospital biherereye i Nairobi akoreramo ubu ngubu.

Bagenzi be bamushimira uburyo akora aka kazi, akesha ubunararibonye n’amahugurwa atandukanye yahawe, ku buryo byageze aho ubwo urugaga rw’abashinzwe serivisi z’uburuhukiro n’ibigo bitanga serivisi zo gushyingura bimukorera ibirori mu Kuboza 2021.

Kubera uburyo akoramo aka kazi, Owino yigeze kuva mu bitaro bya Bondo yakoreragamo mu mwaka w’2008, ababituriye bakora imyigaragambyo basaba ko yasubira kuhakorera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kenya: Yakorewe ibirori nk’umukozi wo muri ‘morgue’ w’indashyikirwa mu gihugu
    Tujye twubaha abakozi bo muli Morgues.Bakora akazi neza kandi baradufasha cyane.Akenshi dutinya kwegera umuntu wa pfuye ngo tumwambike,bakabidufashamo.Tujye tubatera akantu.Twibuka ko imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izazura abantu bapfuye barayumviraga.Nyuma y’uwo munsi,izakuraho urupfu,isi ibe paradizo nkuko ijambo ryayo rivuga.

  2. Kenya: Yakorewe ibirori nk’umukozi wo muri ‘morgue’ w’indashyikirwa mu gihugu
    Tujye twubaha abakozi bo muli Morgues.Bakora akazi neza kandi baradufasha cyane.Akenshi dutinya kwegera umuntu wa pfuye ngo tumwambike,bakabidufashamo.Tujye tubatera akantu.Twibuka ko imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izazura abantu bapfuye barayumviraga.Nyuma y’uwo munsi,izakuraho urupfu,isi ibe paradizo nkuko ijambo ryayo rivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *