Umugabo witwa Singirankabo Jean de Dieu wo mu karere ka Ngoma, umurenge wa Mugesera akagali ka Nyange mu mudugudu wa Rugazi yishwe n’umuvandimwe we Bisangabagabo Edouard amuteye ingumi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byemejwe n’umuyobozi w’akagali ka Nyange aba bagabo barwaniyemo, Nyirantibumva Donatha ubwo yavuganaga na B wiza ku murongo wa telefoni, aho yagize ati “nibyo koko byabaye, aba bagabo bagiranye akabazo umwe ahita atera undi ingumi mu mutima ahita agwa aho.
Uyu muyobozi yavuze ko nta makimbirane cyangwa ikindi kibazo kizwi aba bagabo bari bafitanye cyatumye barwana byongeye bakaba bari barimo basangira inzoga ku kabari.
Umuyobozi w’umurenge wa Mugesera ibi byabereyemo, Bizumuremyi Jean Damascene yemeje aya makuru anavuga ko umukuru muri bo Singirankabo Jean de Dieu ari nawe wapfuye yavutse mu 1982 naho murumuna we Bisangabagabo unacumbikiwe na Polisi akaba yaravutse mu 1983.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzuma.
Nsengimana@Bwiza.com


