abakora_umuhanda_bangije_imiyoboro_itwara_amazi_bituma_ayobera_mu_ngo.jpg

Kayonza: Basaba gutabarwa kubera amazi aturuka ahakorerwa umuhanda abasanga mu nzu

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu mudugudu wa Murenge mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo w’akarereka Kayonza baratakamba basaba ubuyobozi kubarenganura kubera amazi aturuka ahakorwa umuhanda yinjira mu nzu zabo zishobora kubagwira.

Abaganiriye na Bwiza.com bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera amazi abangiriza inzu batuyemo aturuka mu muhanda ukorwa n’abashinwa.

Umuturage witwa Mukamusoni Riziki avuga ko hatagize igikorwa inzu ishobora kuzamugwira kubera amazi ava mu muhanda akinjira mu nzu ndetse yasadutse kubera imashini zikora umuhanda.

Yagize ati: “Ubwo bakoraga uyu muhanda imashini ziwukora zanyangiririje inzu ku buryo mbona izansenyukira hejuru. Ikindi kibazo gikomeye iyo imvura yaguye amazi ava mu muhanda atwinjirana mu nzu ku buryo tugira ubwoba tukayivamo tugahungira mu gikoni. Ikibazo cyacu twakivuze kenshi, turasaba ubuyobozi ko bwadutabara kuko iyi inzu tuyibamo dufite ubwoba ko izatugwa hejuru kuko yarangiritse bikomeye.”

Mukamusoni akomeza avuga ko uretse ikibazo cy’amazi hari imitungo ye yangiritse ntahabwe ingurane. Ati: “Ibikorwa byo gukora umuhanda byatugizeho ingaruka uhereye kuri iyi nzu yarangiritse kuko hari inkuta zenda kugwa kubera imashini zabo.Hari ibikorwa byanjye bangije kuko aha mu mbuga ubona uko bahakoze ntabwo ibi bikorwa byanjye byangijwe babyishyuye. Ahubwo baraje barimbura ibiti banarimbura pasiparumu kandi abandi barabishyuraga ariko njyewe nta gaciro babihaye. Tukaba tubasaba ko mwadukorera ubuvugizi tukarenganurwa.”

Kagamugisha Evariste we avuga ko uburyo abakora umuhanda basenye imiyoboro yajyanaga amazi byatumye iyo imvura iguye, imivu yayo yinjira mu mazu y’abaturage.

Ati: “Umuhanda urimo gukorwa n’Abashinwa uduteza amazi ku buryo byatugizeho ingaruka zikomeye. Inzu zirenda kutugwira bitewe n’uko iyo imvura yaguye, amazi ava mu mujyi wa Kabarondo ahita amanuka ari menshi, akinjira mu nzu zacu kubera ko nta rigole anyuramo. Urebye imiyoboro yayatwaraga yose barayishenye batangiye gukora uriya muhanda.”

Kamugisha avuga ko mazi yangije inzu zabo ndetse bibateza igihombo agasaba ubuyobozi kubafasha bagasanirwa inzu zangiritse. Ati: “Iyo imvura iguye, amazi yinjira mu nzu ku buryo tugerageza kurwana nayo akaturusha imbaraga kuko aba ari menshi cyane. Ubu inzu mushobora kuzumva zatugwiriye. Ikindi iby’aya mazi byaduteye igihombo, hari inzu nakodeshaga abapangayi nabakuyemo ntinya ko yabagwira kandi ni ho nakuraga amafaranga yo kwishyurira abana ishuri. Icyo dusaba ni uko hakorwa imiyoboro minini ibuza amazi kujya mu nzu z’abaturage ndetse bakanadusanira inzu ayo mazi yangije.”

Kagabo Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, avuga ibibazo biterwa n’amazi aturuka ahakorwa umuhanda babizi ndetse ko bagiye kongera kubikurikirana. Ati: “Icyo kibazo turakizi, ariko twari tuzi ko cyakemutse. Barakigaragaje turabasura nka kabiri, twari twazanye abakora umuhanda ko ayo mazi bayakorera umuyoboro anyuramo kugira ngo ntakomeze gutera abaturage. Tugiye kongera kubasura turebe uko ikibazo giteye tunavugane n’abakora umuhanda bakemure icyo kibazo.”

Twagerageje kuvugana na Nyemazi John Bosco, umuyobozi w’akarere ka Kayonza, ariko ntiyafata telefoni. Gusa mu butumwa ibiro by’aka karere byatambukije kuri Twitter busubiza umunyamakuru, buvuga ko ubuyobozi bwako butari buzi iki kibazo.

Ibi biro byagize biti: “Murakoze kuri aya makuru muduhaye. Ikibazo cy’aba baturage tugiye kugikurikirana, tugikemure vuba. Ntitwari tukizi.”
abakora_umuhanda_bangije_imiyoboro_itwara_amazi_bituma_ayobera_mu_ngo.jpg
aho_amazi_anyura_yangije_inzu_abaturage_bafite_impungenge_y_uko_zizabasenyukiraho.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *