nzamwita_francois_warokokeye_muri_gs_gihundwe_avuga_ko_we_na_bagenzi_be_bababazwa_n_uko_hari_abo_babona_mu_murimo_w_imana_batarigeze_batura_ngo_babasabe_imbabazi.jpg

Rusizi: ADEPR irasaba abayoboke bayo bakoze jenoside gusaba imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi muri GS Gihundwe mu karere ka Rusizi basengera ubu, banasengeraga muri ADEPR Gihundwe, bavuga ko bababazwa n’uko hari abo bazi basenganaga mbere ya jenoside n’ubu bagisengana, bayigizemo uruhare kugeza ubu bababona imbere mu murimo w’Imana kandi batarigeze bagira umwanya wo kubasaba imbabazi, ubuyobozi bw’itorero ADEPR ururembo rwa Gihundwe buravuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane gihari, kigomba kubonerwa igisubizo byanze bikunze, bugasaba uwaba abarimo wese, yaragize uruhare urwo ari rwo rwose muri jenoside yakorewe Abatutsi kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi.

Iri jambo benshi bemeza ko rikomeye cyane, rinamaze imyaka myinshi ritegerejwe n’abakristo ba ADEPR barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ryavuzwe n’umushumba w’ururembo rwa Gihundwe,akaba n’uwa paruwasi ya Gihundwe, Nsabayesu Aimable, ubwo iyi paruwasi yibukaga ku nshuro ya 28 Jenosideyakorewe abatutsi, akanaboneraho gusaba imbabazi mu izina rya bose, ijambo Ibuka ivuga ko ryayishimishije cyane, isigaje kuribona rishyirwa mu bikorwa nk’uko uyu muyobozi yabibemereye imbere.

Mbere yaryo, Ngiruwonsanga Théoneste watanze ikiganiro ku mibanire y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, mu gihe cyawo na nyuma yaho uRwanda rwitwa ko rubonye ubwigenge, yavuze ko abazungu basanze abanyarwanda bunze ubumwe, ndetse ngo birabatangaza cyane kuko ubwo bumwe no gukomera kw’igihugu mu mpande zose batari babisanze henshi muri Afurika, bakora ibishoboka byose ngo babatanye, bababiba mo amacakubiri ashingiye ku byiswe amoko.

Avuga ko aho kugira ngo abanyarwanda bashishoze babone ko ubashyiramo iryo vangura atabashakira ineza, bamwe,ku bw’inyungu zabo bwite barihaye intebe, rirakura kugeza rigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Basanze u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko, abagituye bahujwe n’ururimi rumwe, bafite indangagaciro na kirazira zibaranga,bifitemo kwitangira igihugu kugeza bagipfiriye, hari ubwubahane, gitekanye, giteye imbere, basanga nta kundi bazashobora kugitegeka uko bashaka badahungabanije ubwo bumwe, ni bwo babaciyemo ibice, babacamo amoko batagiraga, birakura kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ku bw’amahirwe ariko, hari abana barwo banze gukomeza kururebera rworama bahitamo kurumenera amaraso, bahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, bahindura politiki mbi yaruranze igihe kinini, bimika kuba umwe, ubu umunyarwanda wese akaba afite uburenganzira bungana n’ubw’undi ku byiza by’igihugu, ufite imibereho iciriritse hagashyirwaho gahunda zimuzamura, abanyarwanda kandi bakaba bariyemeje ko Jenoside itazasubira ukundi.

Mu buhamya bwe, Nzamwita François uri muri mbarwa barokokeye muri GS Gihundwe, avuga ko nubwo n’andi matariki yababereye mabi kuva bahahungira, itariki yabaye mbi cyane kuri bo ari iya 3 Gicurasi, ubwo binjiranwaga n’interahamwe nyinshi n’abasirikare n’abajandarume, bigakubitiraho n’abanyeshuri baturukaga mu bice byarimo intambara icyo gihe batatahaga, nyuma yo kumishwamo amasasu n’amagerenade n’abo basirikare n’abajandarume, abandi bakagenda bahorahoza abatapfuye, nyamara ngo byakorwaga abayobozi b’iri torero barimo n’uwari umuvugizi waryo, Pasiteri Nsanzurwimo Joséph, wari unafite abajandarume bamurinze, abandi bayobozi mu itorero, abayobozi b’iri shuri n’abandi bahari ntibagira icyo babamarira.’’

Akomeza ati: “Abo bose turabagaya cyane kuko bari bafite aho baduhisha n’uburyo baduhishamo ntitwicwe urw’agashinyaguro dutyo, nyamara ntibabikoze,twicirwa mu maso yabo, harokoka ngerere.’’

Anagaya uwari Perefe, Bagambiki Emmanuel, wagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha, waje kubabeshya ko babajyana kuri sitade bakarindirwayo, akababeshya ihumure, bamuha amashyi ko abahumurije akavuga ko ntamashyi yabo akeneye, abajyanywe muri sitade na bo hakarokoka mbarwa, bakababazwa no kumva ngo Bagambiki yagizwe umwere n’ibyo bamuziho yabakoreye.

Ikindi kibabaza cyane abarokokeye muri iri shuri, ngo ni ukubona abo bazi,basenganaga icyo gihe, bari no mu murimo w’Imana uyu munsi, batarigeze bihana ngo babasabe imbabazi.

Ati: “No mu bo twasenganaga icyo gihe hari benshi tugaya cyane kuko uretse abijanditse muri ubwo bwicanyi, n’abandi icyo gihe ntawe twigeze tubona aza kudusura. Baradutereranye,ariko kugeza ubu turababona mu murimo w’Imana imbere, nta n’umwe twigeze tubona yatura ngo adusabe imabazi,ngo avuge nibura ko batubereye ibigwari. Na n’ubu turacyasengana, baryumyeho.

Biradushengura cyane kubona wicaranye n’umuntu,uzi ko ntacyo yigeze akumarira muri kiriya gihe, ukamubona ari aho aganje mu murimo w’Imana, ubona ntacyo bimubwiye, duhorana umunsi ku wundi,ntibyabura kudushengura.’’

Umuyobozi w’ururembo rwa Gihundwe, akaba n’uw’iyi Paruwasi iri shuri ririmo, Past. Nsabayesu Aimable yabijeje ko icyo gisa n’urujijo kigiye kurangira. Ati: “Ngira ngo muri bakuru, murumva ko hano I Gihundwe, nyuma y’imyaka 28 haracyari ikibazo, kandi byanze bikunze kigomba gukemuka mu izina rya Yesu.’’

Yavuze ko hagiye kubaho gahunda y’ubumwe,ubwiyunge n’isanamitima nk’uko hari andi madini n’amatorero yabitangiye, aho bazasasa inzobe, bakavugana ukuri ku byabaye,akahahera asaba buri wese ufite icyo yikekamo kijyanye na jenoside yakorewe abatutsi kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi abo yahemukiye.

Na we ubwe yasabye imbabazi mu izina rya bose. Ati: “Nongere mbwire Nzamwita François,n’undi wese wakomerekejwe n’icyo ubuyobozi butakoze mukuzuza inshingano, mpagaze hano ,mpagarariye abo bose, nongeye kubasaba imbabazi ngo mutubabarire mu izna rya Yesu. Mubabarire abayobozi, mubabarire abakristo, ubabarire mugenzi wawe. Nsabye imbabazi mu izina rya buri wese uri aha n’udahari. Hari n’uwapfuye atakugezeho ngo azigusabe ukaba utazongera kumubona ukundi, na we umubabarire. Rwose mutubabarire.’’

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, yavuze ko Ibuka yakiriye neza izo mbabazi n’ibyo bikorwa by’ubumwe,ubwiyunge n’isanamitima bigiye kuziherekeza bikazatuma hari n’ukuri kutari kuzwi kujya ahagaragara.

Ati: “Ririya jambo nka Ibuka turyakiriye neza kuko natwe byatubabazaga cyane kumva ngo umuntu arasenga,arakora imirimo mu itorero, afite uwo muziro,atarigeze yihana ibimurimo amaranye imyaka 28. Ni inshingano z’abayobozi nka bariya kubwiriza abantu bakatura bakavuga ukuri ku byabaye bazi,bamwe banagizemo uruhare,aho gukomeza kwihishahisha kandi yenda bamwe banazwi kuko ibyobakoze babikoraga ku manywa y’ihangu.

Reka dutegereze umusaruro uzava muri ziriya mbabazi umuyobozi yasabye,ariko nkurikije uko batuganirije umusaruro wo turawiteze uzagaragaza byinshi byari bihishwe.’’

Abibukwa by’umwihariko baguye muri iri shuri ni 37 mu kubibuka, ubuyobozi bw’iri torero bwemeye kwishyurira mituweli abarokotse 100 batishoboye, bukazanafasha mu kubakira abatagira aho baba, bukazanakomeza gahunda yo kubaremera busanganywe, umuyobozi w’aka karere Kibiriga Anicet wari waje kubafata mu mugongo, nyuma yo kubihanganisha,akaba yabijeje kubaba hafi nk’umuyobozi w’akarere muri gahunda zose zifata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

nzamwita_francois_warokokeye_muri_gs_gihundwe_avuga_ko_we_na_bagenzi_be_bababazwa_n_uko_hari_abo_babona_mu_murimo_w_imana_batarigeze_batura_ngo_babasabe_imbabazi.jpg
abakristo_ba_adepr_gihundwe_bijejwe_ko_hari_byinshi_bibaza_gahunda_z_isanamitima_ubumwe_n_ubwiynge_zigiye_gutangizwa_muri_iri_torero_zizashyira_ahagaragara.jpg
uhagarariye_ibuka_mu_murenge_wa_kamembe_kayigire_vincet_avuga_ko_hategerejwe_umusaruro_uzava_mu_mbabazi_umushumba_wa_aedpr_ururembo_rwa_gihundwe_yasabye.jpg
abayobozi_banyuranye_bifatanya_n_abakristo_ba_adepr_gihundwe_kwibuka_ku_nshuro_ya_28_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg
umuyobozi_w_akarere_ka_rusizi_dr_kibiriga_anicet_yunamira_inzirakarengane_ziciwe_muri_gs_gihundwe_amazina_yazo_ari_kurukuta_rwahubatswe.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *