Perezida w’Amerika Trump akomeje kutavuga rumwe n’abo bakorana ndetse n’amahanga muri rusange ku myanzuro ndakuka yafatiye abimukira bari muri kiriya gihugu aho yatangiye kubasubiza mu bihugu byabo ndetse n’indi myanzuro yo gukumira amaza bagana Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 mutarama 2017, Perezida Trump yirukanye umushinjacyaha mukuru bakoranaga amujijije ko yamubajije ku kibazo cy’abimukira bari kwirukanwa muri Amerika ndetse no kuba nta wo mu idini ya isilamu wemerewe kwinjira ku mugabane ku butegetsi bwa Trump.
Uyu mugore witwa Sally Yates wari umushinjacyaha mukuru muri Amerika arashinjwa kubiba ingengabitekerezo mu bacamanza yo kwanga itegeko rya Trump ryo kwangira abimukira n’abandi banyamahanga abashaka kugana Amerika, bituma ahita yirukanwa ku buyobozi.
Sally Yates wari umushinjacyaha mukuru guhera ku ngoma ya Perezida Obama, ngo yavugiye mu ruhando rw’abanyamategeko bagenzi be uko ikibazo giteye cyo guhagarika abimukira bagana Amerika ndetse no kwirukana abagihari byanateje imyigaragambyo mu gihugu no hanze yacyo.
Perezida Trump yirukanye uyu munyamategeko nta nteguza amushinja kugandisha abandi ndetse no gushaka kumuvuguruza ku mugambi we afite wo kumara abimukira muri Amerika no kubuza abafite inkomoko mu bihugu by’Abisilamu bigera kuri 7 yatangaje ko atabashaka na rimwe muri Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse kwirukana abimukira, Perezida Trump yanatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka urukuta rumutandukanya n’ibihugu by’abaturanyi mu rwego rwo gukumira abimukira n’abandi binjira iwe mu buryo butemewe n’amategeko, ibi bikaba ai bimwe mu byo yari yaravuze ko azakora ubwo yiyamamazaga naramuka atowe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


