Uganda: Abasore 5 bafunze bazira kwamamaza Gen. Muhoozi ku matora ya Perezida ataha

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Kampala icumbikiye abasore 5 bakurikiranyweho gukwirakwiza amakuru yanditse agaragara ko umuhungu wa Perezida Museveni, Maj Gen Muhoozi Kainerugaba aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe muri 2021.
Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala Emilian Kayima yavuze ko aba bana bafatanywe amafoto ya Gen. Muhoozi n’inyandiko bagendaga bakwirakwiza hirya no hino ku mihanda no ku bikuta by’inzu bigaragaza ko yiteguye guhangana mu matora y’umukuru w’igihugu ataha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muvugizi wa Polisi muri Kampala yakomeje avuga ko aba bana b’abahungu bari bafite amakuru asa n’inyigisho zigenewe itangazamakuru ku buryo ngo bashoboraga no kuzakoresha inama n’itangazamakuru bakabasobanurira, gusa ngo iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyo bari bagamije n’uwabatumye.
Inzego z’umutekano zicumbikiye aba basore baturutse mu duce dutandukanye bakihuza, zavuze ko Maj. Gen Muhoozi yahakanye iby’aya makuru avuga ko ntaho ahuriye na byo ahubwo ko bashobora kuba batumwe n’abaturage bashaka kumwamamaza nta byo yabasabye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Maj. Gen Muhoozi w’imyaka 42 y’amavuko aherutse guhindurirwa imirimo aho yakuwe ku kuba umuyobozi mukuru w’ingabo zidasanzwe akagirwa umujyanama muri Perezidansi ya Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *