Ibibazo by’akanda n’amapfa bimaze igihe bivugwa mu ntara y’Uburasirasuba, byateye abantu benshi gusabiriza. Mu gihe havugwaga inzara, basabirizaga biyita Abarundi bavuye mu nkanbi ya Mahama, n’aho habonekeye agahenge, bakomeje kwiyongera kandi bose baba bivugisha ikirundi.
Mu mirenge y’akarere ka Ngoma nka Rukira, Kibungo, Karembo, Remera na Zaza; haboneka abantu b’ingeri zose bitwaje udufuka. Barimo abana, abagabo n’abagore. nk’uko bivugwa n’abatuye iyo mirenge, ngo ku munsi mu rugo rumwe hinjira abarenga batanu basabiriza. Bagenda bazenguruka urugo ku rundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukecuru w’imyaka 70 wo mu murenge wa Karembo, avuga ko iwe hagera abana icumi ku munsi. Ati “baza babeshya ko bavuye mu nkambi ya Mahama, ariko ni aba hano hafi. Ni uko baba bazi ko tutagenda hose, ariko harimo abo abandi bamenya, kuko baba bariganye”.
Undi muturage wo mu murenge wa Kibungo we avuga ko aba bantu basabiriza babazonze, ngo kuko badapfa gufata icyo ubahaye. Ati “baba bishakira ibishyimbo, ubunyobwa cyangwa imyumbati y’imivunde. Ntiwabaha ibigori ngo babyakire. Bamaze kwiyongera muri iki gihe haje agahenge kuko twejeje, bakaza bitwaje udufuka”. Akomeza avuga ko babarambiwe, ngo kuko umwe asohoka undi yinjira.
Benshi muri aba basabiriza, harimo abana baba barataye ishuri, kuko baba bambaye imyenda y’ishuri yo mu Rwanda. Bivugisha ikirundi, ariko batakizi neza, babeshya ko bavuye mu nkambi, wagereranya urugendo ruhari ugasanga uwo mwana atarubasha, yikoreye n’ibyo yahawe.
Bamwe mu barundi baba mu nkambi ya Mahama bavuga ko batajya gusabiriza iyo hose, ngo kuko babona ibiryo bihagije. Umugore umwe waganiriye na Bwiza.com, ubwo yari yaje gusabiriza imyambaro i Gasogi mu karere ka Gasabo. Ati “ingorane dufise hajya ni impuzu, naho injya hoho turazironka”.
Yongeraho ko ikibazo kizagaragara batangiye guhabwa amafaranga mu mwanya w’ibiryo, ngo kuko 6300 mu kwezi ku muryango wose atazaba ahagije. Avuga ko urwo rugendo rwo kujya gusaba i Kibungo mu mujyi ntawarukora ngo atahe mu nkambi, ngo n’abagerageje ntibarenga i Nyakarambi.
Mu mwaka ushize 2016, mu ntara y’Uburasirazuba hakunze kuvugwa inzara ituma n’abantu basuhuka, nyamara abayobozi ntibayivugeho rumwe. Nibwo byemejwe ko ari amapfa yatewe n’izuba ryabujije imyaka kwera neza. Nubwo ubuyobozi bwayihakanye, ntibyabubujije gufata ingamba zo kugoboka abo baturage bubaha ibyo kurya. Iyo nzara yavugwaga mu turere twa Kayonza, Nyagatare, Kirehe, agace ka Ngoma n’aka Gatsibo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


