Urwego rw’imitangirwe ya serivisi ruracyari hasi ugereranyije n’izindi nzego (Ubushakashatsi)

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2017, ikigo cy’igihugu gushinzwe guteza imbere imiyoborere (RGB) cyamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku nshuro ya kane ku kijyanye n’uko ibipimo mubjyanye n’imiyoborere bihagaze mu gihugu muri uyu mwaka.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku bipimo 8 birimo ubutegetsi bugendera ku mategeko, Umutekano n’ituze rusange, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, imibereho myiza y’abaturage, Iterambere ry’ubukungu, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage ndetse n’Imitangire ya serivisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bushakashatsi rero bukaba bwaragaragaje ko urwego rw’imiyoborere mu Rwanda rwazamutse ku kigero gishimishije ugereranyije no mu myaka yashize, ariko hakaza ibipimo 3 gusa byabashije gukora cyane ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’izindi nzego 5 zisigaye. Ibi bipimo ni
inzego zicunga umutekano ziri ku kigero kingana na 92.62%,
inzego zirwanya ruswa no gukorera mu mucyo ku kigero cya 86.56%
n’uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage mu bijyanye na politiki biri ku kigero kingana na 81.83%
naho izindi nzego zikaba ziza ku cyciro gikurikiraho cy’izagerageje zibarirwa ku bipimo byo hejuru ya 70% ariko na none munsi ya 80%.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye bakomeye
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bakomeye

Urwego ruza ku mwanya wa nyuma ni urujyanye n’imitangirwe ya serivisi ruri ku kigero cya 72.93%
Muri uyu muhango, umuyoboz w’iki kigo Prof. Shyaka Anastase yavuze ko bwakozwe hifashishije inzego za leta, abaturage, iz’abikorera ndetse n’izindi zitandukanye.
Ubu bushakashatsi kandi bwakozwe hagamijwe kurebera hamwe uko u Rwanda ruhagaze ugereranyije n’ibindi bihugu ku kijyanye no guteza imbere abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye inzego zirebwa na byo kongera imbaraga mu byo bakora bagendeye kuri ubu bushakashatsi bwatanzwe.
yagize ati”RGB igiye gukuba kabiri imbaraga yakoreshaga mu kugaragaza impinduka, niyo mpamvu inzego za leta, abikorera na Sosieyete sivile bagomba gukora cyane bagendeye ku byamuritswe bityo bakongera umusaruro.”
c3ggnjlwckioqje
Ubu bushakashatsi kandi bwakozwe hagamijwe kugira inama inzego byagaragaye ko zidakora neza ngo zongere imbaraga mu bikorwa byazo bityo abanyarwanda babashe gutera imbere mu ngeri nyinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *