Ingabo za Kongo zirashinja Gen Makenga kuzicira abasirikare 3 abaroze

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zateranye kuri uyu wa 31 mutarama zemeza ko uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 Gen. Makenga zishe urw’urubozo abasirikare ba Kongo 3 abandi akabashimuta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen. Makenga ashinjwa kwivugana aba basirikare ku wa 5 tariki ya 27 Mutarama ubwo izi ngabo zombie zakozanyagaho ibi bikaba byarabereye ahagana ku mupaka wa Kongo na Uganda.
Aba basirikare 3 bari kugerekwa ku mutwe w’umuyobozi w’abarwanyi ba M23, ngo ni abari mu ndege za kajugujugu zakoze impanuka ubwo imirwano yari ikaze hagati y’igisirikare cya kongo n’ingabo ziba mu mashyamba ya Kongo, aho kugeza na nubu ngo hari abagikomeje kuburirwa irengero bityo makenga n’ingabo ze ngo bakaba aribo babashimuse nyuma yo kwivugana bagenzi babo 3 babishe urw’agashinyaguro.
Ikinyamakuru jeunafrique kivuga ko ubwo iyi mpanuka y’indege yabaga, Gen Makenga yahise yohereza ingabo ze kumushakira abantu bari bazirimo bagatwara abasirikare 4 bose ariko 3 muri bo bakaba barishwe.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga koi bi byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya kongo Maj Gen Léon Mushasa ko bafite amakuru ko Makenga yategetse ko aba basirikare bahabwa ibinyobwa bihumanye bityo bikaba aribyo byabahitanye kandi bari barikotse impanuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen Makenga ashinjwa ubu bugizi bwa nabi mu giha abandi bagera kuri 30 bo ku ruhande rwe bahunze ibitero by’amasasu muri iyi week end bagahundura ku butaka bw’u Rwanda mu burengerazuba.
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *