Amwe mu magambo y’inzobere zikurira ingofero ubushakashatsi bwa RGB

Sangiza iyi nkuru

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bugaragaza uko imiyoborere mu Rwanda ihagaze, impuguke n’inzobere zerekanye amarangamutima yazo mu magambo. Abarimu muri za Kaminuza, abayobozi mu karere, ku mugabane no ku isi, zishimagiza ikigo cy’imiyoborere cy’u Rwanda RGB cyakoze ubwo bushakashatsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

  1. Lamin Manneh: Uhagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda (One UN/UNDP Rwanda), ati :

“…..Imiyoborere myiza ifite uruhare rukomeye ku iterambere rirambye n’umutuzo ahantu hose. Iyaba ibihugu byose 54 bya Africa byagiraga imiyoborere myiza, ubukungu bwabyo bwazamuka, ubukene bukagenda nka nyomberi…..Ibi bipimo by’imiyoborere bya RGB, bivuye mu bushakashatsi bwimbitse n’isesengura rishishoza. ….. Umuryango w’abibumbye, by’umwihariko ishami ryawo rishinzwe iterambere(UNDP), utewe ishema no kuba umufatanyabikorwa wa RGB”.
Akongera ati “iki ni igikoresho gifasha gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu miyoborere….kikanerekana ahakeneye gutezwa imbere hongerwa imbaraga. Mu buryo bwagutse kandi kinafasha abafatanyabikorwa kumenya neza aho berekeza ubufasha mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere mu Rwanda”.

  1. Jon Clifton , ni umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi ku miyoborere Gallup, kiba I Washington DC, USA. Agira ati:

“….iki gipimo kiraha u Rwanda ibyangombwa rwaheraho rwisuzuma ku byo rwagezeho n’ibyo rutarageraho. Igisumba ibindi ariko, ni uko gitanga imyanzuro ifatiye ku mirongo y’ubuzima bw’abaturage, izafasha iki gihugu gukomeza kwiyubaka mu iterambere ry’agatangaza kimaze kugeraho mu myaka 20 ishize…..”

  1. Margee Ensign : Umuyobozi wa Kaminuza nyamerika muri Nigeria, n’ikigo cy’amahoro cya Adamawa naho muri Nigeria. Nawe ati:

“Igipimo cya RGB kigaragaza ingingo zireba ubukungu, imibereho myiza, iterambere mu bya politiki n’ibindi; ni icyitegererezo ku bihugu byose, si ku bya Africa gusa. Kiragaragaza Leta ikorera mu mucyo, yiyemeje guteza imbere imibereho y’abaturage bayo, kandi ifite ubushake bwo gusobanura ibyo ibakorera, nta mbereka irimo”.

  1. Jendayi E. Frazer , wahoze yungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ati :

Ntawabura gushimira RGB yakoze ubu bushakashatsi bushingiye ku mahame mpuzamahanga y’imiyoborere, kandi bugendeye ku bibera aho bwakorerwe mu Rwanda…….Muri uyu mwaka wa 2016, urwego rw’igipimiro rwarazamuwe, aho ingingo ifatwa nk’iteye imbere ifite amanota 80% aho kuba 75% yahozeho. Ibi biratanga icyizere ko RGS (igipimo/ubu bushakashatsi) bwazaba umusemburo w’impinduka nziza zihuse n’iterambere. Ikindi gikomeye, ni uko imyanzuro ivugwamo nishyirwa mu bikorwa, bizazamura u Rwanda mu rwego rwo hejuru mu iterambere.

  1. Frank Okuthe-Oyugi, umuyobozi w’ikigo cya ICGLR gishinzwe Demokarasi n’Imiyoborere myiza, cyitiriwe Levy Mwanawasa.

Uyu we agira ati “Agashya ka RGS ya 2016 nk’ikintu kidatekinitse, ni uko ingingo nyinshi zahinduriwe inyito, kandi hakongerwamo n’ibipimo bishya. Ibyo ni nk’ibijyanye no kwita ku batishoboye, n’uburyo bwo kugana inkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushakashatsi bwamuritswe na RGB kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017, mwasuzumye ingingo umunani zikurikira:Ubutegetsi bugendera ku mategeko, Uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage, Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, Umutekano n’ituze rusange, Imibereho myiza y’abaturage, Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, Imitangire ya serivisi, Iterambere ry’ubukungu.
Izi ngingo(indicators) uko ari umunani kandi zari zigabanijemo utugingo(sub-indicators)37 natwo turimo ibipimwa(variables) 150. Ingingo y’umutekano niyo yaje ku isonga n’amanota 92,62%; naho iyaherutse izindi n’iy’imitangire ya serivisi yabonye 72%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *