Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yatangaje ko atewe impungenge n’uko Vladimir Putin w’u Burusiya atagifite uburyo bwo guhagarika intambara amaze amezi arenga abiri yarashoje muri Ukraine.
Mu ijambo yavuze kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022 nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters by’Abongereza byabitangaje, Biden yavuze ko USA igiye kureba icyo yakora kuri iki kibazo. Ati: “Putin ntabwo afite uburyo bwo gusohoka muri iyi ntambara ubu ngubu. Ndigushaka icyo twabikoraho.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo Putin agira imibare myinshi, ku buryo ubwo yatangazaga ibitero kuri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022, yibwiraga ko bizatuma umuryango wa NATO n’uw’Ubumwe bw’Uburayi izasenyuka, ariko ngo yaribeshye kuko ntacyo yigeze ihungabanaho.
Abona ari ngombwa ko USA iha Ukraine ubufasha bwihutirwa kugira ngo ingabo zayo zishobore guhangana n’iz’u Burusiya yita abashotoranyi.


