Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yijeje abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya RED Tabara na FNL irwanya Leta ko nibemera kuzirambika bagataha mu gihugu cyababyaye, bazakiranwa amaboko yombi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu biro bye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyarebanaga n’iterambere ryabo n’ibindi bibazo birebana n’ubuzima bw’igihugu.
Yagarutse ku nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, yabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 21 Mata, ifatirwamo ibyemezo bisaba imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuzirambika, yaba ikomoka imbere mu gihugu cyangwa mvamahanga.
Perezida Ndayishimiye yasabye ko abarwanyi ba RED Tabara na FNL bataha bakajya kubaka igihugu cyabo kuko bahawe ikaze, kandi ko yiteguye kubatega amatwi, bakaganira.
Yaboneyeho guhishura ko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bamusabye imbabazi, kandi ngo nk’Umubyeyi w’Igihugu ari kuvugana nabo. Ati: “Ndetse n’abagerageje guhirika ubutegetsi bohereje intumwa isaba imbabazi. Biyemereye ko bakoze nabi. Ndimo kuvugana na bo nk’umubyeyi w’igihugu.”
RED Tabara iherutse gutangaza ko izarambika intwaro mu gihe Perezida Ndayishimiye azaba yemeye ko habaho amatora aciye mu mucyo kandi yubahirije ihame rya demukarasi, gusa we ntacyo avuga kuri iki cyifuzo.
Kuri aba bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, Leta y’u Burundi imaze igihe isaba u Rwanda rucumbikiye bamwe muri bo kubayohereza, bagakurikiranwa n’ubutabera. Ibihugu byombi byemeza ko hari icyizere cy’uko umubano wabyo uzongera kuba mwiza cyiyongera, bisobanura ko bikiganira kuri iyi ngingo.


