U Bwongereza bwasabye ibihugu bikize gukomeza kotsa igitutu Putin

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bwongereza, yasabye ibihugu byibumbiye mu muryango wa G7 gukomeza kotsa igitutu Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, kugeza ategetse ingabo z’igihugu cye kuva muri Ukraine.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press bibivuga, ibi byatangajwe kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 n’Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, Liz Truss ubwo yari amaze kugirana inama na bagenzi be bo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Truss yagize ati: “Ni ingenzi cyane ko muri iki gihe dukomeza gushyira igitutu kuri Vladimir Putin twohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, twongera n’ibihano.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubumwe bw’uyu muryango w’ibihugu bikize ari ingenzi muri iki gihe u Burusiya bukomeje intambara muri Ukraine, kuko ngo ufite inshingano yo kurinda ubwigenge na demukarasi.

Ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara muri Ukraine tariki ya 24 Gashyantare 2022, guverinoma y’u Bwongereza ni yo ya mbere yabufatiye ibihano, ihera ku bashoramari bakomeye bakorana bya hafi na Putin.

Ubu ngubu iki gihugu cyiyemeje kohereza intwaro n’ubundi bufasha muri Ukraine, ndetse kigaragaza ko cyizeye ko amaherezo u Burusiya buzatsindwa iyi ntambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *