Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco kuri uyu wa 13 Gicurasi 2022 byateguye inama nyunguranabitekerezo mu ntara zose zigize igihugu no mu mujyi wa Kigali, yize bibazo bigaragaza mu rwego rw’umurimo birimo ubushomeri bwiganje mu rubyiruko.
Nk’uko Mwambari Faustin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri MIFOTRA, yabitangarije Bwiza.com, iyi nama ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu cyumweru cyahariwe umurimo, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ahazaza h’umurimo, intego duhuriyeho”.
Muri iyi nama yahuje abo mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuyobozi bw’ibanze, abikorera, abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’imirenge, abahagarariye amashuri makuru na kaminuza n’abafayanyabikorwa, yari ifite igamije kurebera hamwe uko buri wese yagira uruhare mu guteza imbere uburezi bujyanye n’isoko ry’umurimo, buteza imbere ubucuruzi kandi burimo ihangwa udushya; byose bitanga igisubizo ku bushomeri.
Mwambari witabiriye iyi nama mu ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko urubyiruko rwikorera rwatanze ubuhamya bw’ukuntu rwashoboye kwiteza imbere kugira ngo n’abandi barufatireho urugero.
Yagize ati: “Hari ingero nziza turimo kubona z’abikorera bakiri bato bafite ibitekerezo byiza, bagaragaza ko ibintu bishoboka, tukaba tubona ko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo abantu bahane ubunararibonye, babwire abandi uko babigezeho, urubyiruko narwo rugire uruhare rwo kwigisha abandi.”
Ku ruhande rwa MIFOTRA, yafashe ingamba zitandukanye mu gushakira ibisubizo ibibazo biri mu rwego rw’umurimo. Mwambari yabivuze ati: “Ingamba za mbere zihari ni ukuzana abafatanyabikorwa bose, hatarebwe gusa ku nzego nkuru z’igihugu, ahubwo tukajya no mu nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bazo kugira ngo buri wese arebe uruhare yagira kuko ikibazo cy’umurimo kireba buri wese. Kureba ese amashuri arasabwa iki? Kongera ireme ry’uburezi binyuze mu gukorana n’inganda ndetse n’aho umurimo ukorerwa.”
Mwambari yakomeje asobanura icyo inzego z’ibanze zisabwa. Ati: “Inzego z’ibanze zirasabwa kongera ingengo y’imari ijyanye n’umurimo ndetse no gukorana n’inzego zikorera mu turere kugira ngo bafatanye mu ihangwa ry’imirimo ndetse no mu bikorwa bya Leta bikorerwamo bijye bitanga umurimo ku rubyiruko rwinshi.”
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, yo muri Kanama 2021 igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwari ku kigero cya 19.4%.






