Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) wari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan yapfuye nyuma y’imyaka 17 agiye ku butegetsi, azize uburwayi yari amaranye igihe.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa byo mu biro bya Perezida, yemeje urupfu rw’uyu Mukuru w’Igihugu, igira iti: “Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Peezida irabika urupfu rwa Nyakubahwa Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan wasanze Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi.”
Iyi Minisiteri yatangaje ko guhera uyu munsi, mu gihugu cyose haratangira ikiriyo kizamara iminsi 40, kandi inzego zose zaba iza Leta n’izikorera zikaba zihagarika ibikorwa mu gihe cy’iminsi itatu.
Sheikh Khalifa bin Zayid al Nahyan wari ufite imyaka 73 y’amavuko yagiye ku butegetsi mu mpera z’2004, asimbuye umubyeyi we Zayed bin Sultan al Nahyan wayoboye bwa mbere UAE.
Nk’uko Itegekonshinga rya UAE ribiteganya, arasimburwa ku butegetsi n’umuhungu we, Sheikh Mohammed bin Khalifa bin Sultan al Nahyan.


