Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017, ahazwi nko ku Gitikinyoni mu murenge wa Kigali, Umujyi wa Kigali, umugore witwa Mukamusoni Mary yasanzwe yapfiriye mu macumbi akodeshwa azwi ku izina rya City Lodge.

Amakuru yizewe agera kuri Bwiza.com, avuga ko uyu Mukamusoni uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe yapfuye ariko icyamwishe kikaba kitaramenyekana neza, kugeza ubu umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku murongo wa telefone, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko atazi ayo makuru ko agiye kuyakurikirana.


Turacyabakurikiranira aya makuru
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Amafoto: Kalisa Philipe
@Bwiza.com


