mudacumura_jean_warokokeye_muri_ibi_bitaro_akanagira_uruhare_mu_kwandika_igitabo_ku_byabibereyemo_avuga_ko_kuba_hari_abadatanga_amakuru_bazi_ku_byahabereye_bibabaje_cyane.jpg

Nyamasheke: Hari impungenge ku bari abakozi b’ibitaro bya Bushenge mu gihe cya jenoside banga gutanga amakuru

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, abaharokokeye muri jenoside yakorewe abatutsi, kimwe n’imiryango y’abari abakozi babyo bishwe muri icyo gihe, baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyane cy’abari abakozi b’ibi bitaro muri icyo gihe batahigwaga,barimo bamwe bakibikoramo n’ubu,abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, n’abashobora kuba bakora ahandi, kugeza ubu binangiye gutanga amakuru y’ibyahabereye bazi, kuko bataburaga kuyamenya icyo gihe, bakaba baryumyeho baricecekeye.

Byagarutsweho ubwo ibi bitaro byibukaga abari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza n’abari abakozi b’iyitwaga Région sanitaire ya Cyangugu, bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi,ubwo Mudacumura Jean wabirokokeyemo, wari ufite imyaka 10 gusa icyo gihe, yatangaga ubuhamya bw’ ingorane babigiriyemo ubwo we n’abandi bake bari barokotse amasasu, amagerenade n’intwaro gakondo by’I Gashirabwoba muri uyu murenge wa Bushenge, bari bahungiye mbere, bakabigana bibwira ko bari buhabone ubuhungiro ariko na ho bagasanga ubwicanyi bukaze,interahamwe zibizamo kwica abaganga, abarwayi, abarwaza n’abandi bari babihungiyemo.

Mudacumura warangije kwiga akabikoramo kuva muri 2011 kugeza muri 2020, we n’abandi, ku busabe bw’abandi baharokokeye n’abahaburiye ababo, ibitaro bikabafasha gukusanya amakuru yose y’ibyahabereye bakandikamo igitabo ubu kitarasohoka, avuga ko mu byabagoye n’ubu bikibagora, binabashengura imitima nk’abaharokokeye n’abahaburiye ababo, ndetse n’abo bafatanije gukusanya ayo makuru yose no kuyandikamo igitabo,ari uko ababikoragamo, bari bayahagazeho ,babikurikiranaga umunsi ku wundi,batahigwaga, begerwa ngo batange amakuru y’ibyo bazi byahabereye bakanuma.

Ati: “Twashenguwe imitima cyane n’ubu tugishengurwa n’abakoraga muri ibi bitaro, batanahigwaga,bakiriho barimo n’abakibikoramo n’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bagiye baceceka amakuru y’ibyahabereye kandi tuzi neza ko bayazi, bayakurikiranaga umunsi ku wundi nk’ababikoragamo batahigwaga,batanabuzwaga kubizamo kuko hari n’inkomere bamwe bazaga kuvura, no mu gihe twakusanyaga amakuru ajya muri icyo gitabo y’ibyabereye hano byose twifuza ko cyanasohoka vuba, twarabegereye amakuru barayatwima pe!’’

Yarakomeje ati: “Byatubereye ibibazo bikomeye cyane ku buryo no gushaka imibiri y’ababiguyemo n’inkengero zabyo byagiye bigorana,ukajya kubona ukabona umubiri ubonetse bahinga kandi nyirawo yarishwe abo bareba n’aho yatawe batabuze kuhamenya, ariko barinangiye neza neza,sinzi imbaraga zabakura ku izima.’’

Asaba ubuyobozi kubafasha gukura ku izima abo bantu aho agira ati: “Ubuyobozi nibubihagurukire bubagenderere batange amakuru rwose baturuhure imitima,kuko hari ababuze amakuru y’ababo kandi abo bayafite,harimo n’abashobora kuba bazi aho imibiri yagiye ijugunywa iri ariko bakinangira.

Bamwe ngo bavuga ko byabakoraho kandi bari biturije, ariko rwose nibave ku izima kuko n’icyo gitabo abazakigenzura mbere y’uko gisohoka bashobora kuzasanga hari andi makuru akeneye gushyirwamo twagombye guhabwa n’abo, kandi uko bayimana baragenda basaza, n’ejo n’ejobundi bashobora kuducika batayaduhaye,ni zo mpungenge duhorana.’’

Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr ineza Inshuti Etienne na we avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane bafite.

Ati: “Icyo ni ikibazo gikomeye cyane duhanganye na cyo muri ibi bitaro, kubona umuntu azi amateka ya jenoside yahakorewe,yari ahari cyangwa yarayakurikiranaga mu buryo bumwe cyangwa ubundi,umunsi ku wundi, akaba adashobora kuyavuga.

Biri no mu bintu rwose bisubiza inyuma abarokokeye muri ibi bitaro cyangwa babiburiyemo ababo,kandi ahubwo abo batanze amakuru byarushaho kububaka bikanakuraho urwikekwe. Ni ugukomeza kubegera,nk’ubuyobozi tugakomeza kubasaba bakagira ibyo baduha byadufasha mu kubaka ubumwe bw’abanywarwanda,kuko gukomeza kwinangira kuriya,ntacyo bidufasha na gito.’’

Kwibuka abari abakozi,abarwayi,abarwaza n’abari abakozi b’iyari Région sanitaire ya Cyangugu, kimwe n’abandi bose babyiciwemo babihungiyemo, byaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba, no kunamira aba bibukwa, amazina yabo ari ku rukuta rwubatse muri ibi bitaro.

Mu kiganiro ku mibereho y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, mu gihe cyabo n’igihe cya Repubulika, cyatanzwe na Alexis Muhirwa,yagaragaje uburyo abanyarwanda kera kose bamye ari bamwe, abakoloni bakabacamo ibice, bababibamo urwango, aho kurwigobotora bararubagarira rurakura kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi, agaragaza uruhare abari abayobozi b’iyari perefegitura ya Cyangugu n’amakomini yayo bayigizemo barangajwe imbere n’uwari perefe wayo Bagambiki Emmanuel, n’ubu bigishengura abayirokotse kumva ngo yagizwe umwere.

Yavuze ariko ko ku bw’amahirwe jenoside yakorerwaga abatutsi yahagaritswe n’abandi bana barwo bari baravukanye umutima wo gukunda igihugu nubwo batari baragize amahirwe yo kugikuriramo, bafatanije n’urundi rubyiruko rwari rwarakuriye muri ayo mateka mabi y’ivangura mu gihugu imbere, hashyirwaho Leta nziza ikunda abanyarwanda bose itavanguye, ibashakira ibyiza byose bibazamura ikabibaha itarobanuye, inatanga icyizere ko nta jenoside izongera ukundi muri iki gihugu.

Nubwo abarokokeye muri ibi bitaro n’abafite ababo bishwe babikoragamo babishimira uburyo bikomeje kwita ku mibereho yabo, uhagarariye Ibuka mu murenge wa Bushenge Sindayiheba Joséph yabisabye kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite birimo abagikeneye kuvuzwa, ababituriye barokotse baba mu nzu zishaje cyane zikeneye kuvugururwa cyangwa bakubakirwa izindi, n’ubufasha ku bana babo barangiza amashuri, byafasha kubona akazi.

Dr Ineza yabijeje ubufasha ku cyashoboka cyose harimo n’ibyo basabye, anaboneraho gusubiza abifuza ko igitabo kuri jenoside yakorewe abatutsi muri ibi bitaro cyasohoka vuba, avuga ko bagiye kwifashisha ababishinzwe muri MINUBUMWE,hakarebwa ibisabwa n’uburyo cyanonosorwa kigasohoka, anashimira cyane abagize ubwo butwari bwo gukusanya ayo makuru yose bakayandika,agaya cyane abo bayimanye, kimwe n’abari abakozi b’ibi bitaro bijanditse muri jenoside yakorewe abatutsi,ko bigayitse cyane kubona uwagatanze ubuzima ari we ubwambura abo yakabuhaye cyangwa abo bafatanyaga kubutanga.

Abo ibi bitaro byibuka ni 12, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayeyezu Joséph Désiré wari waje kubifata mu mugongo, yavuze ko aka karere kazakomeza kwita cyane ku batishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi, gufasha mu kurwanya abayihakana bakanayipfobya ,n’ibindi,na we asaba ko hakorwa ibishoboka byose icyo gitabo kivuga kubyahabereye kigasohoka vuba n’imbaraga zigakomeza gushyirwa kuri abo baceceka amakuru,bakigishwa bakayatanga bataruhanije.
mudacumura_jean_warokokeye_muri_ibi_bitaro_akanagira_uruhare_mu_kwandika_igitabo_ku_byabibereyemo_avuga_ko_kuba_hari_abadatanga_amakuru_bazi_ku_byahabereye_bibabaje_cyane.jpg
umuyobozi_mukuru_w_ibitaro_by_intara_bya_bushenge_dr_ineza_inshuti_etienne_na_we_asanga_ari_ikibazo_gikomeye_cyane_kuba_abazi_amakuru_ku_byabibereyemo_muri_jenoside_batayatanga.jpg
umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_iterambere_ry_ubukungu_muhayeyezu_joseph_desire_yijeje_abarokokeye_muri_ibi_bitaro_n_abahaburiye_ababo_ko_bazakomeza_kwitabwaho.jpg
umuyobozi_mukuru_w_ibitaro_by_intara_bya_bushenge_dr_ineza_inshuti_i_buryo_afatanya_n_umuyobozi_w_akarere_wungirije_ushinzwe_iterambere_ry_ubukungu_mu_kunamira_abari_abakozi_babyo.jpg
dr_ineza_inshuti_etienne_i_buryo_na_visi_meya_ushinzwe_ubukungu_muhayeyezu_joseph_desire_bunamira_abatutsi_bashyinguye_mu_rwibutso_rwa_jenoside_rwa_gashirabwoba.jpg
bamwe_mu_bakozi_b_ibitaro_bya_bushenge_bari_mu_gikorwa_cyo_kunamira_abatutsi_bashyinguye_mu_rwibutso_rwa_gashirabwoba.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *