Ubutwari ni imwe mu ndangagaciro igomba kuranga buri munyarwanda-Dr Mfurankunda

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyatangajwe na Dr Mfurankunda Pravda, Umujyanama mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo ubarizwa mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017, umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda.
Dr Mfurankunda Pravda agira ati “Ubutwari ni imwe mu ndangagaciro igomba kuranga buri munyarwanda, gukunda igihugu, kugiharanira byaba na ngombwa ukagipfira. Kumenya agaciro kawe na ka mugenzi wawe ni ingirakamaro.’’
Akomeza avuga ko kuba intwari atari ukwikunda ahubwo ari no gukunda abandi n’igihugu, agira ati “Kwiyitaho ni byo kandi ni ngombwa, ariko ibyo umuntu agomba kubikora azirikana uburenganzira bwa mugenzi we, akamwubaha byaba na ngombwa akamurengera nk’uko Intwari z’u Rwanda twibuka uyu munsi zabikoze.’’
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro, mu kiganiro na Bwiza.com, batangaza ko umunsi nk’uyu ari ingirakamaro, ko kumenya indangagaciro ya buri munyarwanda, gukunda no guharanira icyateza imbere u Rwanda. Bati ‘’Ubwo ni bwo butwari.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bavuga na none ko bazahora bibuka ubutwari bw’Abanyarwanda babuze ubuzima bwabo kubera kwitangira igihugu no kugerageza gutera intambwe mu zazo.
Bashimira Perezida Paul Kagame n’abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘’Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye.’’
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Abdou Nyampeta/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *