Abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) 56 bakorera mu karere ka Nyamasheke biyemeje kongera icyizere bagirirwa n’abaturage kikava kuri 83 ku ijana kikiyongera, nk’uko byagaragajwe muri Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).
Ibi babyiyemeje tariki ya 30 Mutarama mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, aho yari kumwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Igihugu, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo nama bagiranye n’abagize uru Rwego bakorera muri aka karere yabereye mu murenge wa Kagano.
Mu butumwa bwe, Kamali yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kabo agira ati,” Mugomba kwirinda ruswa, ndetse mukagaragaza akarengane n’ibibazo abaturage mushinzwe bafite; ibi ni byo bizatuma bakomeza kubagirira icyizere.”
Yakomeje agira ati,” Nk’abagize uru rwego rushinzwe kunganira mu gucunga umutekano mukwiye kuba inyangamugayo mukarangwa n’indangagaciro za kirazira, ndetse n’ubushishozi mu gufata ibyemezo.”
Mu ijambo rye, CSP Rumanzi yibanze ku mikoranire yabo n’inzego z’ibanze, abaturage, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego.
Yabasabye kuzirikana inshingano zabo agira ati,” Niba tugomba gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha, ni ngombwa ko habaho guhanahana amakuru hakiri kare yatuma bikumirwa.”
Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’igihugu yashimye uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere, akomeza abakangurira gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo haba mu kazi ndetse no mu buzima bwabo busanzwe.
Umwe muri bo witwa Habimana Innocent; akaba n’Umuhuzabikorwa wa DASSO muri aka karere yashimye inama nziza bagiriwe, kandi avuga ko we na bagenzi be bazazishyira mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


