Umunyamakuru ukunzwe muri siporo, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yashimiye Abanyarwanda kuba bataramuteye amabuye ubwo yari akurikiranweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Castar yatawe muri yombi muri Nzeri 2021 nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’abagore bakina Volleyball yahagarikwaga mu irushanwa nyafurika ryaberaga i Kigali, izira gukinisha abakinnyi 4 badafite ibyangombwa byemewe byo gukinira iki gihugu.
Byagaragaye ko uyu munyamakuru wari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe rya Volleyball, FRVB, yagize uruhare mu gutuma aba bakinnyi babona ibyangombwa bihimbano, ndetse no mu nkiko yanyuzemo yarabyemeye, asobanura ko yabikoze atagambiriye ikibi, ahubwo yaharaniraga inyungu z’igihugu, anasabira imbabazi kuba yarishe amategeko.
Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ariko nyuma yo kujurira atakamba, urukiko rw’ubujurire muri Werurwe 2022 rwaramworohereje, rumukatira igifungo cy’amezi umunani, afungurwa tariki ya 14 Gicurasi 2022 arangije iki gihano.
Nyuma yo gufungurwa, Castar yagiranye ikiganiro na Megapex TV, yongera gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame, asaba imbabazi Abanyarwanda, anabashimira kuba bataramuteye amabuye.
Yagize ati: “Ndagira ngo nibutse Abanyarwanda ko nakoze icyaha, nemera, ngafata responsabilitĂ© yacyo, mboneraho no gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange nk’uko nabikoze aho nanyuze hose. Nshimira Abanyarwanda ko batanteye amabuye.”
Yasobanuye impamvu ashimira Abanyarwanda, atya: “Ndashimira Abanyarwanda kuko nabanye na bo. Byaranantunguye ntabwo nari nzi ko bakubanira mu buryo bungana kuriya kandi mu by’ukuri wakoze icyaha. Ndabashimira mbikuye ku mutima pe! Abanyarwanda ni bo bampaye ingufu, byaba ari ubugwari niba batarantereranye, njyewe kubatererana.”
Yakomeje avuga ko ibyo yakoze yaharaniraga inyungu z’igihugu, gusa abikora nabi, mu buryo amategeko atemera. Ati: “Twese tuba duharanira inyungu z’igihugu, ntabwo ari umwihariko w’umuntu ariko isomo rya mbere ni uko nta cyasimbura guharanira inyungu z’igihugu ariko ugomba kubikora wirinda kugongana n’amategeko. Iyo wagonganye n’amategeko, gusobanura ko wakundaga igihugu, wari mu nyungu z’igihugu, ibyo bita agaciro.”
Jado Castar yiyemeje gukomeza guharanira inyungu z’igihugu, ariko akabikorana ubushishozi kugira ngo atazongera kugongana n’amategeko.



2 Responses
Jado Castar arashimira Abanyarwanda kuba bataramuteye amabuye
Tubashimiye kubwo amakuru mutugeza ho
Jado Castar arashimira Abanyarwanda kuba bataramuteye amabuye
Tubashimiye kubwo amakuru mutugeza ho