Umuyobozi w’ishyaka ry’ukwishyira ukizana n’iterambere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo UDPS, Etienne Tshisekedi yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Gashyantare 2017 azize indwara y’ibihaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru atangazwa na radio Okapi yo muri Kongo avuga ko uyu munyepolitiki yaguye mu bitaro i Buruseli mu Bubiligi aho yari amaze iminsi micye arwariye.
Uyu musaza w’imyaka 84 y’amavuko utavugaga rumwe na leta yari iriho, yageze mu gihugu cy’u Bubiligi ku itariki ya 24 Mutarama agiye kwisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe guhagaze nyuma yo kumva atameze neza mu bijyanye n’inzira z’ubuhumekero.
Etienne Tshiskedi yaranzwe no kutavuga rumwe na leta zagiye zisimburanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhera ku ngoma ya Marechal Mobutu, Laurent Desire, ndetse n’iya Joseph Kabila ari nayo yari ikiriho ariko ubu akaba yari kuyobora inzibacyuho nyuma yo kumwangira kongera kwiyamamaza, mu gihe uyu musaza we yari yahawe kuyobora ishyaka ry’abanyepolitiki rishinzwe iterambere no kwishyira ukizana.
Etienne Tshisekedi yavukiye i Kananga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo rwagati mu 1932, yinjira mu bya politiki mu 1958 ku bwa Patrice Rumumba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mashuri ye yize ibijyanye n’amategeko, akaba yaragiye abona imirimo itandukanye muri za minisiteri zitandukanye uko ingoma zagendaga zisimburana.
Gusa na none, yaranzwe no kutavuga rumwe na buri ngoma kuko yahoraga ari mu rundi ruhande rutavuga rumwe na leta yabaga iriho.
Ibi kandi byemejwe na Guverinoma ya Kongo aho umuvugizi Lambert Mende yatangaje ko bagiye kurebera hamwe uko bategura ikiriyo n’imihango yo kumushyingura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


