Umuyobozi w'umuryango Kageno Rwanda Musabyimana Elie avuga ko bafashe icyemezo cyo kugaburira abana bose bamaze kubona ko bamwe basibaga ishuri abandi bakarita kubera kubwirirwa

Nyamasheke: Kageno Rwanda yabaye igisubizo ku bana bo mu miryango itishoboye

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umuryango Kageno Rwanda,ukorera mu kagari ka Banda mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke,buvuga ko nyuma yo kubona ko hari umubare munini cyane w’abana biga mu bigo 4 by’amashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye bo mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Cyato,n’utugari twa Banda na Gakenke mu wa Rangiro,biga muri aka kagari ka Banda hafi yawo bicirwa n’inzara ku mashuri abandi barya,bigatera bamwe kwiga nabi basiba,abandi bakerererwa bagiye gushaka ibiryo iwabo bakagaruka batanabibonye,bamwe bakanata ishuri kubera iyo mpamvu, bwahisemo kugaburira aba bana bose,ku bufatanye na Leta n’abayeyi.

Mu kiganiro kirambuye umuyobozi wa Kageno Rwanda Musabyimana Elie yagiranye na Bwiza.com ku munsi wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kugaburira aba bana, yavuze ko ireba abana barenga 2340 biga muri GS Banda, Ishuri ribanza rya Gasanane, Ishuri ry’inshuke ry’itorero ry’Abangilikani rihari n’ishuri ry’inshuke ry’iyi Kageno,ikaba atari nshya kuko mbere bahaga abo bana igikoma,bakaza gusanga kidahagije bagikuraho gisimburwa n’ifunguro ryuzuye rya saa sita.

Umuyobozi w'umuryango Kageno Rwanda Musabyimana Elie avuga ko bafashe icyemezo cyo kugaburira abana bose bamaze kubona ko bamwe basibaga ishuri  abandi bakarita kubera kubwirirwa
Umuyobozi w’umuryango Kageno Rwanda Musabyimana Elie avuga ko bafashe icyemezo cyo kugaburira abana bose bamaze kubona ko bamwe basibaga ishuri abandi bakarita kubera kubwirirwa

Avuga ko gufata uyu mwanzuro wo gufasha mu kugaburira aba bana, byari mu gushyira mu bikorwa gahunda yatanzwe n’umukuru w’igihugu yo kugaburira abana bose ku mashuri, muri aka gace hakaba hari hari ikibazo gikomeye cyane cy’abana basiba amashuri,abayakerererwa n’abayata burundu bakajya kwishakira ikibatunga hirya no hino mu karere no hanze yako, kubera kwirirwa ku ishuri batariye babona abandi barya, n’utashye ngo agiye kurya mu rugo iwabo akabibura, yagaruka akagera ku ishuri yakererewe,bamwe bagahitamo gusiba cyangwa kurivamo.

Ibi ngo biterwa n’uko aka gace kakigaragaramo abaturage bakennye cyane, batagira icyo bakuraho ifaranga,abenshi nta mirima bagira kandi bafite abana benshi,n’abayifite ntiyera neza, bakavuga ko kubona amafaranga 1000 ku kwezi basabwa ku ishuri ngo abana barye ari ingorabahizi, bamwe mu bana babona bibayobeye bagahitamo kuyata bakigira kuba ba rushimusi b’inyamaswa muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, Kageno Rwanda, nk’umuryango ufite muri gahunda yawo guteza imbere aka gace,usanga bitakomeza gutyo uhitamo kunganira ababyeyi.

Ati’’ Tumaze kubona ko bamwe mu babyeyi bagaragaza intege nke ku ruhare rwabo ngo abana bose barire ku mashuri, abayobozi b’ibigo bifashisha ariya 56 Leta igenera umwana ku munsi, kuko adahagije,yashira abana b’ababyeyi badashobora kubona umusanzu wabo bakajya barebera mu madirisya abawutanze barya, abatashye ntibabibone,bagasiba kugeza baritaye burundu bamwe bakajya kuba ba rushimusi muri Nyungwe.

Abo mu yisumbuye na bo ngo ikibazo cyo kurya bose cyari cyarabaye ingorabahizi
Abo mu yisumbuye na bo ngo ikibazo cyo kurya bose cyari cyarabaye ingorabahizi

Tubirebeye hamwe n’ubuyobozi bw’amashuri akorera ino twasanze bisubiza inyuma cyane uburezi, imitsindire iri hasi cyane, dusanga amafaranga ababyeyi batanga,bavuga ko batabona, bayaretse tukabunganira, buri mubyeyi agakora umuganda rimwe mu kwezi ku mwana hano muri Kageno, tugakoresha imirima dufite, tugakodesha n’indi bakayihinga,ibyeze bigatunga abana twaba tugikemuye.

Ubyeyi ufite abana barenze umwe akora inshuro zirenze imwe mu kwezi, ababyeyi umuganda barawemeye,buri mwana wese azajya arira ku ishuri indyo yuzuye kuko n’ikibazo cy’indyo yuzuye mu bana b’ino cyari ingorabahizi.’’

Kurira ku ishuri abana bavuga ko bizafasha mu kuzamura iree ry'uburezi
Kurira ku ishuri abana bavuga ko bizafasha mu kuzamura iree ry’uburezi

Avuga ko kugira ngo iki gikorwa kizagire koko impinduka nziza ku ireme ry’uburezi uri aya mashuri,basinyanye amasezerano n’abayobozi bayo, bemera gushyira imbaraga mu myigishirize inoze kuko icyari urwitwazo kivuyeho, ababyeyi bayarereramo bagashishikarizwa kuzana abana bose bakiga, umuganda wo guhinga ibyo abana babo barya bakawutanga,buri wese agakora ikimureba ngo intego y’imitsindire ifatika igerweho.

Uwineza Pascasie wiga mu wa 5 ubanza,avuga ko iyi gahunda izamufasha kongera amanota kuko iwabo batashoboraga kubona amafaranga asabwa kuko biga ari abana 5 mu rugo,amafaranga 5000 mu kwezi basabwaga ntaboneke, byatumaga yirirwa atariye akiga nabi,ubu ngo bigiye guhinduka.

Ati’’ Uretse no kurya ku ishuri hari n’igihe mu rugo tuburara cyangwa ntiduhage kuko turi benshi ibiryo ari bike. Hari bagenzi banjye duturanye barivuyemo kubera kubwirirwa bakanaburara, natwe mu rugo kwiga kwabaye kwihambira kuko inzara yatumereraga nabi tukumva twarivamo,kuko igikoma cyonyine twabonaga hano nticyari gihagije, abandi bana barya ndebera nkumva agahinda karanyishe,nkiga nabi cyane , sibone amanota nshaka,ariko ubu kuko nzajya mba nariye,amanota aziyongera.’’

Ababyeyi n’abayobozi b’aya mashuri na bo bemeza ko kuba urwitwazo rw’ababyeyi n’abana rwatumaga imyigire itagenda neza no guta ishuri kukiyongera ruvuyeho, umusaruro mu myigire n’imitsindire inoze ugiye kuboneka.

Abayobozi banyuranye batangiza ku mugaragaro gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ababyeyi bazafashwamo n'umuryango Kageno Rwanda.
Abayobozi banyuranye batangiza ku mugaragaro gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ababyeyi bazafashwamo n’umuryango Kageno Rwanda.

Mukarurangwa Francine uhagarariye ababyeyi barerera muri GS Banda,ati’’ Cyari ikibazo gikomeye cyane nubwo hari uwakumva amafaranga 1000 ku kwezi ku mwana umubyeyi abazwa yunganira aya Leta ari make, ariko hano kuko nta mirimo ikurwaho ifaranga iboneka, n’akazi Kageno itanga katakwira abatuye ino bose,twari duhangayikishijwe cyane n’abana bacu bataga amashuri cyangwa bakiga basiba kubera kwigana inzara.

Ubwo iki gikemutse,natwe ababyeyi n’abayobozi b’amashuri tugiye gufatanya, n’abaritaye kubera icyo kibazo barigarukemo, kuko n’abarimu bose bazajya barira ku ishuri,bakurikiranire hafi imyigire y’abana,turahamya ko imitsindire iziyongera, tugashimira Kageno Rwanda cyane ku bw’iki gikorwa.’’

Kageno Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta,waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika,utangira gukorera aha mu I Banda muri 2007 ari na ho uri honyine mu gihugu,ahandi uri muri Afurika ni muri Kenya gusa kandi na ho uziw ku izina rya Kageno.

Ibikorwa byayo byibanda ku batuye utugari tumwe tw’ imirenge ya Cyato na Rangiro muri Nyamasheke,muri gahunda z’uburezi,ubuzima,ibidukikije n’ibikorwa bibyara inyungu, aha hose igaha akazi abaturage benshi bayituriye kugira ngo bazamure imibereho,cyane cyane mu kubona mituweli,ibikoresho by’ishuri by’abana babo,n’ibindi bakenera bya buri munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rangiro Habimana Alfred avuga ko iyi gahunda yitezweho umusaruro ufatika kuko icyawukumiraga gikemutse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro Habimana Alfred avuga ko iyi gahunda yitezweho umusaruro ufatika kuko icyawukumiraga gikemutse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro Habimana Alfred wari witabiriye iyi gahunda,yavuze ko uyu murenge ufite ibigo 11 by’amashuri,arimo ay’inshuke,abanza n’ayisumbuye, hose gahunda yo kurira ku mashuri kw’abana ikaba ihari nubwo ibibazo biyirimo byose bitarakemuka, agashimira uyu muryango wiyemeje kunganira Leta mu mirire yabo,aho uzajya ubagaburira iminsi 3 mu cyumweru,indi 2 bakarya ay’inkunga Leta igenera buri mwana, na we akemeza ko bigiye gukemura byinshi birimo n’icy’ita ry’amashuri ry’abana ryagaragaraga cyane muri kano gace, ku bwirirwa ku ishuri ikaba imwe mu mpamvu babonaga zibitera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *