Abanyerondo b’isuku bo mu karere ka Kicukiro 82 baturutse mu tugari twose tw’aka karere basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.
Ubu butumwa babuhawe ku wa 31 Mutarama mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana; akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Kicukiro; iyo nama ikaba yarabereye mu murenge wa Kigarama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IP Twizeyimana yababwiye ati,” Mu kazi kanyu ko kuzenguruka hirya no hino mu midugudu y’utugari twanyu uko isuku imeze no gukemura ahari ibibazo bijyanye na yo, birashoboka ko hari ubwo mwabona n’ibintu bishobora guhungabanya umutekano nk’ubujura, amakimbirane yo mu miryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi mujye muhita mubimenyesha vuba Polisi y’u Rwanda cyangwa se izindi nzego kugira ngo ababikoze bafatwe .”
Yakomeje ababwira ko akazi kabo katagarukira gusa ku kugenzura ko isuku imeze neza aho bashinzwe; ahubwo ko bagomba no kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano; aha akaba yaragize ati,”Urugero: Abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo ubujura ; bityo mukaba musabwa kugira uruhare mu kubica.”
Ushinzwe isuku mu karere ka Kicukiro, Musanabaganwa Grace we yabasabye gukora neza akazi kabo ko gukurikirana uko isuku ihagaze neza; bityo aho itari bakabimenyesha inzego zibakuriye, birinda ibibazo bitandukanye birimo guca abaturage amafaranga y’amande kandi bitari mu nshingano zabo.
Aba banyerondo b’isuku bavuze ko ikiganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda ari ingirakamaro kuko basobanukiwe isano iri hagati y’isuku n’umutekano ndetse n’uruhare rwabo mu kuwubungabunga; kandi biyemeza gufatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


