Umugabo witwa Habib Uwimana ukomoka mu Rwanda wabaga muri Uganda acumbikiwe na Polisi ya Uganda nyuma yo gufatirwa mu cyuho ashaka gufata ku ngufu umugore mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala Emilian Kayima yavuze ko uyu mugabo yagobotswe n’inzego z’umutekano ubwo abaturage bendaga kumwivugana bamuziza uwo mugore yari agerageje gufata akirwanaho ndetse akanavuza induru abaturage bagahurura kugeza ubu nubwo afunze akaba ari kwa muganga.
Ikinyamakuru dailymonitor cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu Habib yakurikiye uyu mugore mu nzira ijya mu mujyi wa Kampala ubwo yageragezaga kumufata ku ngufu mu gace ka Kasangati mu karere ka Wakiso, akaba yarasimbutse urupfu kuko abaturage bendaga no kumwicisha amabuye nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri kariya gace.
Polisi kandi ivuga ko abaturage uyu mugabo yari atuyemo bamushinja kuba yarafashe abagore bagera ku icumi mu kwezi gushize kwa Mutarama, bamwe abasanze mu nzu zabo ku baba bonyine ndetse n’abo akurikira mu mayira bagenda n’amaguru nk’uko yabikoze kuri uyu wamunaniye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Emilian Kayima yagize ati”nuko inzego z’umutekano zahagereye igihe naho ubundi abaturage baba baramwishe kuko twasanze aryamye mu kizenga cy’amaraso.”
Aba baturage babwiye Polisi ko banamuhize kenshi kubera ibyo yavugwagaho kuko byamenyekanaga nyuma byarangiye bakamubura ngo abe yakurikiranwa ku byo ashinjwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


