Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, abona ikipe ya Volleyball ya Gisagara VC itanga icyizere ko aka karere kari mu dukennye mu gihugu gashobora gutera imbere.
Meya Rutaburingoga yabivuze mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022 ubwo yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, amaze kwakira iyi kipe yari imaze kuhasesekara ivuye mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ryaberaga muri Tunisia.
Muri iri rushanwa, Africa Club Championship, Gisagara VC yegukanye umwanya wa gatatu, ihabwa umudali wa gatatu. Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igeze kuri uyu mwanya.
Umutoza w’iyi kipe, Nyirimana Fidele, yagaragaje ko yishimiye cyane uyu mwanya begukanye nyuma y’inshuro nyinshi we ku giti cye nk’umukinnyi ndetse n’umutoza abiharanira mu bihe byatambutse, ariko ntibimukundire.
Nyirimana yagize ati: “Uyu mudali twawuhize igihe kinini. Abantu bari muri Volley barabizi, abo muri generation yanjye twakinanye, wagiye uduca mu myanya y’intoki, abantu batahana agahinda, njyewe wari umaze kuncika kabiri; wancikiye muri Benin ndi umukinnyi, uncikira mu Misiri ndi umutoza, ubu ngubu rero nta kosa ryari ryemewe. N’abakinnyi nari nababwiye ko nta kosa bagomba gukora. Tuwubonye rero urumva ko ari ugu-celebra, n’uyu munsi turacya-celebra. Ngira ngo ni ibintu nkanjye bizamara ukwezi bikindimo.”
Kapiteni w’iyi kipe, Akumuntu Patrick uzwi nka Kavaro, yavuze ko umudali bawubonye barawukoreye, abishingiye ku kuba iri rushanwa ryari rikomeye. Ati: “Ni amateka akozwe bwa mbere. Twarishimye, ni ibintu natwe byadushimishije cyane kumva dukoze ibintu byari bitarakorwa mu gihugu. Irushanwa ryo ryari rikomeye nk’ibisanzwe, champions league nyine ni aba champions, buri wese aba yifitiye icyizere, aje guhangana ariko twari dufite target. Irushanwa ryari rikomeye ariko natwe dukomeye, birangira tuzanye umudali.”

Visi Perezida wa kabiri mu ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, nk’umuntu wakurikiranye amakipe yahagarariye u Rwanda ubwo yasatiraga uyu mwanya ariko ntibikunde, yasobanuye ko umuhigo Gisagara VC yesheje ari igihozo. Ati: “Nawita nk’umudali w’igihozo. Ndi kumwe na Grand-frère twarawutakaje muri 2011. Impamvu ya kabiri, twari mu bihe bishaririye, umudali utavuye muri shampiyona kuko nta yari ihari, utavuye mu marushanwa yandi ahari, uvuye mu bushake no kuwushakisha. Kuri ubwo buryo ni umudali w’igihozo. Uburyo bwa gatatu, murebye bariya bakinnyi, mukareba generation ihari, ugiye kureba wareba nka gerenerations eshanu. Kuva 2011 utegura ikintu, 2022 ukakibona, ni igihozo.”
Kuba iyi kipe ari yo yegukanye uyu mwanya, Castar yavuze ko ari amata yabyaye amavuta. Ati: “Ku bantu bo mu Majyepfo, kuba umudali wa mbere mu mateka ya Volleyball yo mu Rwanda mu rwego rwa Afurika waba uvuye iwabo, na bo ntekereza ko ari igihozo. Ibintu iriya ntara yahaye Volleyball kuva yitwa yo muri iki gihugu kugera uyu munsi, rwose na byo ngira ngo ni amata yabyaye amavuta kuba umudali uvuye mu Majyepfo.”
Perezida w’iri shyirahamwe, Ngarambe Raphael yavuze ko umuhigo Gisagara VC yesheje ugomba gusigasirwa muri uyu mukino. Ati: “Ni intambwe idasubira inyuma, ni umuhigo besheje natwe tugomba gukomeza no gusigasira. Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko tumaze imyaka myinshi, ngira ngo kuva u Rwanda rwabaho, ni ubwa mbere Volleyball igeze ku mwanya wa gatatu, itwaye umudali. Ni ibintu twagiye twifuza, ni ibintu twagiye duharanira ntitubigereho. Bivuze ko turi gukora neza, twakoze, Gisagara yarakoze, Federasiyo yakoze neza. Twihaye indi nshingano y’uko tugomba gufata umwanya wa kabiri n’uwa mbere. Ntabwo tugomba gusubira inyuma.”
Meya Rutaburingoga yashimiye iyi kipe kuba yanditse amateka atarigeze yandikwa mu gihugu, asobanura ko ibyo yagezeho bitanga icyizere ko byose bishoboka no mu yindi mikino. Ati: “Icyo bivuze ni ubufatanye, ni uko bishoboka mu mikino kandi yose, icya gatatu ni uko Abanyarwanda bashoboye, tudakwiye kujya mu mikino twisuzugura, dukwiye kugenda tugiye guhatana, tugiye gutsinda. Icyo tubasaba ni ukwigirira icyizere, iki ni icyerekana ko byose bishoboka.”
Yavuze kandi ko kuba Gisagara nk’akarere kava mu bukene, ifite ikipe yitwara neza ku ruhando rwa Afurika, bitanga icyizere ko n’iterambere kazarigeraho. Yagize ati: “Nk’akarere k’icyaro, kavuye mu bukene, nk’akarere tubonye kaburimbo ejo bundi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye, bwa mbere mu mateka, mu by’ukuri ni uko, ni icyizere cy’uko Umunyagisagara ashobora kugera kure hashoboka. Ibi rero ni urugero rw’ibishoboka ku bikorwa byose dukora, twese dukomeze tugire courage, tubiharanire, tugire ukwizera ko bishoboka, byose tuzabigeraho.”
Gisagara VC yegukanye umwanya wa gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2022, itsinze Port de Douala yo muri Cameroon amaseti atatu kuri imwe (3-1)






Amafoto: Biregeya Justin


