download

Ibiganiro bishya byari biteganyijwe mu Busuwisi hagati ya USA na Iran byasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Icyiciro gishya cy’ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran cyasubitswe nyuma y’uko urugendo rwa Visi Perezida JD Vance rwari ruteganyijwe mu Busuwisi rutindijwe.

Kuri uyu wa Kane ushize, White House yatangaje ko Vance atazakora urugendo yerekeza mu biganiro.

Bije nyuma y’umunsi umwe Amerika ihagaritse ibikorwa byo guhagarika amato ya Iran nyuma y’uko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano agamije guhagarika amakimbirane.

Mu gihe ayo masezerano avuga ko imirwano igomba no kurangira muri Liban, minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yavuze ko ibitero bya Israel byahitanye byibuze abantu 18 mu majyepfo ijoro ryose.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyibasiye umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, kandi ko bane mu basirikare bacyo bishwe nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Abashyikirana bagombaga guhura ku byo abayobozi ba Amerika bavuze ko ari “ibiganiro bya tekiniki” ku ntambwe ikurikira amasezerano yashyizweho umukono mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ariko mu itangazo ryayo, White House yavuze ko gahunda z’ibiganiro “zitararangizwa”. Yongeyeho ko Amerika itegereje “gutangira ibiganiro bya tekiniki vuba bishoboka”.

Nyuma, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi yemeje ko ibiganiro byagombaga kubera muri Burgenstock Mountaintop Resort  “byasubitswe”, nubwo yongeyeho ko imyiteguro y’ibiganiro ikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *