Rulindo: Ikibazo cy’inkwano cyabaye nka bizinesi mu miryango

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo ndetse n’abo mu tundi duce bahana imbibi ntibavuga rumwe ku kibazo cy’inkwano babona cyamaze guhindura isura muri iyi minsi ya none.
Aba baturage bavuga ko kuri ubu mbere yo gukwa umukobwa habanza kurebwa agaciro afite haba mu mitungo, mu mashuri ndetse no mu muryango akomokamo. Ibi ngo bigatuma abasore bacibwa amafaranga menshi y’inkwano kubera ibyo na bo baba biteze ku mukobwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage bavuga ko umukobwa wize cyangwa ufite umuryango ukomeye akobwa amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 500-700 ndetse hakaba n’abasaba ageze kuri Miliyoni. Naho utarize agakobwa inkwano ifite agaciro kangana n’ibihumbi 150-200 ndetse n’ubuntu.
Bamwe mu baturage baherutse kuganira na Radio 1 bavuze ko abasore bagomba gukwa inkwano ihenze kuko usanga ibyo umukobwa ajyana ku musore wamurongoye biba birusha agaciro ya nkwano yakowe.
Umwe yagize ati”umukobwa niwe ugura ibikoresho byose byo mu nzu y’umusore birimo ibyo muri salo, uburiri, ibyo mu gikoni n’ibindi. Niyo mpamvu dusaba ko abasore na bo bajya bakwa inkwano nini kuko umukobwa wacu na we aba afite ibyo asabwa byinshi.
Umukobwa kandi muri kariya gace, ngo niwe wambika abitabiriye ubukwe bose haba ku ruhande rwe ndetse n’urw’umusore.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi muturage yagize ati”nk’umukobwa ukora mu karere cyangwa mu murenge ntabwo yakobwa ibihumbi 200 cyangwa 150. Kuko nawe aba asabwa kuzagenda yitwaje byinshi. Niyo mpamvu umusore nawe agomba kuza yitwaje agatubutse.”
Abandi babyeyi bavuga ko iyo abana babo nta mafaranga bafite biba ngmbwa ko babongerera cyangwa bakayabaha kugira ngo babavire aho. Umwe yagize ati”njye niyo naabona umusore umutwara tugasezerana ko azayampa nyuma nabyemera kuko nubundi nshobora kubyanga akazansazira iruhande cyangwa akahabyarira. Niyo mpamvu umukobwa wanjye abaye anafite amafaranga macye yo kugura ibyo asabwa n’umusore namwongerera ariko akagenda.”
Aba babyeyi bavuga ko abana babo babasigira igihombo iyo bagiye gushaka abagabo kuko inkwano babasigira iba nta ho ihuriye n’ibyo umukobwa yatanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo cy’inkwano gikomeje kutavugwaho rumwe hirya no hino mu gihugu, aho kuri ubu byarenze kuba umuco ahubwo bikaba bizinesi kuko bikorwa habayeho iciririkanya ry’ibiciro nk’iryo mu bucuruzi, mu gihe mbere umukobwa yashimanaga n’umusore, inkwano igatangwa nk’ikimenyetso cy’urwibutso, igihango cyangwa umubano n’icyizere imiryango yose yabaga igiranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *