Urujijo:Ni iki cyaba kihishe inyuma y'ihohoterwa rikomeje gukorerwa abayoboke ba ADEPR ?

Sangiza iyi nkuru

Hari kwibazwa ikintu cyaba kihishe inyuma y’itemagurwa no gukubitwa bikomeje gukorerwa abayoboke b’Itorero rya pentekote mu Rwanda (ADEPR) babarizwa mu karere ka Huye mu gihe kitarenze ibyumweru 2.
Ibi biri kuvugwa n’abantu batandukanye nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Mutarama 2017, abantu batandatu barimo abadiyakoni ndetse na Mwarimu wabo babarizwa ku umudugudu wa Ngoma bakubiswe bikomeye ubwo bavaga mu nama ku rusengero, aho byaje kuviramo bamwe kujyanwa mu bitaro bya CHUB.

nehemie-bwiza
Mu cyumweru gishize mwarimu Nehemie Ntazika yarakubiswe avunika ukuboko ndetse ajya no muri koma

Mu ijoro ryakeye mu murenge wa Ngoma ahagana saa tanu z’ijoro, urusengero rwatewe n’abantu bivugwa ko banganaga na 30 bitwaje imihoro n’amacumu, binjiye mu rusengo batangira gutema bamwe mu bakirisito bari baje kuhasengera.Iki gitero cyabaye ahagana saa tanu z’ijoro nk’uko umuzamu w’uru rusengero, Sebakungu Phillippe abivuga.
Yabonye n’amaso ye abantu bari bafite udufuni, imihoro, amacumu n’ubuhiri bashaka kwinjira mu rusengero aho bari bakurikiye abanyamasengesho bari bavuye hanze kwihagarika, maze arabitambika bahita bamukubita ubuhiri mu bitugu.
Sebakungu yakomeje atangaza ko yahise yiruka akajya gutabaza abantu bararira amatungo hafi aho, nabo bahageze batangira kubatema. Ati “ Nta bikorwa by’umutekano muke bisanzwe biba hano kuko urebye abaduteye ni abari bagamije gutema abantu gusa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abari mu rusengero bakaba ari abanyamasengesho basanzwe basengera amateraniro bose bakaba bari 12: Abadamu ni 5, abagabo 2 , umusore 1 n’abakobwa 4.
Abakomeretse mu banyamasengesho ni 3 n’umuzamu w’urusengero 1 ari nawe wakubiswe cyane ubwo yageragezaga kwitambika aba bagizi ba nabi. Hari kandi abandi bakomerekejwe cyane bari baje gutabara barimo abanyerondo 4 barara ku biraro biri hafi y’urusengero. Bose bakaba ari 16 bagezweho niryo hohoterwa.
rev-sibomana-jean
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Bishop Sibomana Jean, umuvugizi w’itorero rya ADEPR yavuze ko iyi ari inkuru ibabaje ndetse iteye agahinda kubona abantu bakubitwa abandi bagatemwa ishuro 2 mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Ati: “Mu by’ukuri byatubabaje, urebye ibyabaye mu cyumweru gishize none byongeye, ni ibintu biteye agahinda gakomeye, ariko na none tukaba twiringiye ko inzego z’umutekano zirikubikurikirana ku buryo ikibyihishe inyuma kigaragara ndetse ubutabera bukaboneka.”
Bishop Jean Sibomana yavuze ko kugeza ubu itorero ritaramenya icyihishe inyuma y’ibi biri gukorerwa intama ayoboye ziherereye mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma kandi ko nta kindi yarenzaho usibye kubwira abahuye n’ibikorwa by’urugomo kwihangana, ndetse n’abakirisito ba ADEPR muri rusange bakabisengera.
Ati: “Icyo nabasaba nuko imirimo yajya ikorwa kare abantu bagataha kare kugirango hirindwe n’inzira izo ari zo zose ziturukamo ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
huyeadepr
Uyu yatemaguwe mu ijoro ryakeye,ubu arwariye mu bitaro bya CHUB

Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR by’umwihariko, ngo bugiye kugumya guhumuriza abahuye n’akaga, kandi ko bizera ko bitazongera kuko igihugu nk’urwanda gifite umutekano ibi bidakwiye kurangwamo byongeye ko n’abakirisito ba ADEPR bigishijwe kubana n’abandi neza.
Bwiza.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo ku umurongo wa telefone ariko ntaraboneka …………
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *