Iyo usubiye inyuma mu mateka y’igihugu cy’u Burundi, usanga nyuma yo kubona ubwigenge, Leta zagiye zisimburanwa zose zarakoresheje umukino wa nkurusha ingufu icara nkuyobore.
Igihe iki gihugu cyari kitangiye kwigaranzura uyu mukino wa nkurusha ingufu mu mwaka w’1993, ubwo Merchiol Ndadaye yari abaye perezida wa mbere utowe n’abarundi ubwabo, ntiyarayeho kabiri yahise yicwa.
Mu mwaka 2005, ubwo Perezida Nkurunziza n’ishyaka rye CNDD FDD yari afashe ubutegetsi bamwe mu Burundi bari batangiye kwiruhutsa biyumvisha ko batangiye inzira ya Demokarasi, umwaka wa 2010 Nkurunziza arongera aratorwa rwose ibintu ari amahoro, bigeze muri 2015 ibintu bisubira i Rudubi.
Muri uyu mwaka kandi nibwo Abarundi bamwe bagaragaje ko ubuyobozi bari bahaye Nkurunziza mu myaka icumi bwari buhagije, banamugaragariza ko batakimukeneye babigaragaza bigaragambya mu mihanda n’ibindi bikorwa.
Ubwo ibi byari bikaze, ni nabwo bamwe mu basirikare be bashatse kugarura aka kera ka Nkurusha imbaraga icara nkuyobore, ubwo bateguraga Coup d’Etat ku wa 13 Gicurasi 2015 irapfuba.
Nyuma y’iyi Coup d’Etat nibwo n’amahanga yatangiye kubona ko ikibazo kiri mu Burundi gikomeye atangira gufatira bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye ibihano ariko Leta aho kugaragaza ko hari ikibazo kandi gikomereye abaturage, igakomeza kuvuga ngo “Nta kibazo, ibintu ni sawa, umutekano ni 99%” ariko abasesengura Ibya politiki bakabona ko gihari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibikorwa birimo n’ubwicanyi, nibyo byagiye bituma imiryango itegamiye kuri Leta itandukanye n’abayobozi bagaragaza ko u Burundi bushobora kwisanga muri jenoside mu gihe Leta yo yavugaga ko ibintu ari sawa.
Muri izo nkundura zose niho hagiye hagaragara ibitero bikomeye bya gisirikare bigatwara bamwe ubuzima, aha haribandwa ku byakozwe ku bikomerezwa muri politiki y’u Burundi n’igisirikare.
Igitero cyo ku wa 2 Kanama 2015:
Gen Adolphe Nsimiyimana, inkingi yari ikomeye y’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi yarishwe, igikuba cyaracitse abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza barabyina mu gihe abayishyigikiye bahindaga umushyitsi mu nda.

Ibinyamakuru mpuzamahanga bitangira gutangaza ko urupfu rwa Gen Adolphe Nshimiyimana ari nk’ukuboko kwa Perezida Nkurunziza kwacitse (bras droit du président du Burundi-selon France 24), ndetse na Perezida we ubwe akaba yarabyitangarije ko abuze intwari, anatanga icyumweru kimwe cy’iperereza.
Igitinyiro uyu musirikare yari afite mu gisirikare cy’u Burundi, ikizere perezida yari amufitiye, amabanga y’igihugu yari afite,… nibyo bateye benshi ubwoba, bibaza aho inkuba imukubise iturutse, ndetse bamwe bakumva ko bidashoboka.
Ibi byakuye benshi umutima bumva ko niba jenerali yishwe byoroshye kuba abandi batagira n’uburinzi bacishwa mu rihumye vuba bitagoranye, nibyo koko byarabaye kuko abasirikare bamukurikiye n’abanyapolitiki ntiwabara.
Iki gitero cyabaye ari mu gitondo ahitwa mu Kamenge. Gen Adolphe Nshimiyimana yari ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza by’umwihariko bikaba binatangazwa ko bari inshuti magara.
Igitero cyo ku wa 11 Nzeli 2015
Mu gitondo cyo kuri uwo munsi ahagana saa moya nibwo Gen Major Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo yagabweho igitero, ubwo yari ageze mu muhanda uzwi ku izina rya National 3 ugana Rumoge.

Iki gitero cy’abantu bari bitwaje intwaro cyahitanye abasirikare bari barinze uyu mugaba mukuru w’ingabo, ku bw’amahirwe we ararusimbuka bitewe n’imodoba yari arimo, bitangazwa ko yari iya gisirikare amasasu atabashaga kuyimena.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gitero nacyo cyakuye benshi umutima, bibaza ukuntu umugaba mukuru w’ingabo, uba afite abarinzi benshi bashobora, yaba yagabweho igitero. Biba nk’ikimenyetso kigaragaza ko umutekano ugererwa ku ntoki mu gihe Leta yo yavugaga ko ibintu ari sawa.
Iki gitero cyateje urujijo, hibazwa ukuntu umugaba mukuru w’ingabo agabwaho igitero by’umwihariko atari no ku mupaka cyangwa mu ntara iyo kure, ahubwo ari mu murwa mukuru w’igihugu [Bujumbura].
Igitero cyo ku wa 2 8 Ugushyingu 2016:
Iki gitero cyabaye mu buryo butunguranye, bamwe mu mpunzi bagiye bahunga igihugu bari batangiye gutaha basubira i Burundi, wa mutekano bigaragara ko usa n’uwagarutse, muri make agahenge gasa nk’akagarutse kuko nta gikuba cyari giherutse cy’umuntu wishwe ukomeye.

Kuri iyi tariki ya 28 Ugushyingo, nibwo inkuru yasakaye ko umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza mu Burundi, Willy Nyamitwe yibasiwe n’igico cy’abantu bitwaje intwaro ariko ku bw’amahirwe abasha kururokoka.
Uyu Nyamitwe ni we ubwe wakunze gutangaza ko ibintu ari sawa, ati “Umutekano ni ntamakemwa” ibi akabitangaza nk’umuvugizi wa perezida ariko umunsi yaraswaga agakomereka umwe mu bapolisi bamurindaga witwaga Gasongo akahasiga ubuzima, nibwo Abarundi bongeye kwikanga babona ko ibintu bigikaze.
Iki gitero cyagabwe kuri Nyamitwe, ubwo abakunzi be bari bari mu gahinda abatavuga rumwe na Leta bo bavugaga [awa] bashimangira ko ari ikimenyetso kidasanzwe kigaragaza aho ubutabera bw’u Burundi buhagaze n’umutekano imbere mu gihugu.
Minani Jeremie, ushinzwe itangazamakuru mu mpuzamashyaka CNARED, yatangaje mu izina rye ko yababajwe no kurusimbuka kwa Willy Nyamitwe, aho yagize ati: “Mu bwenge bwanjye n’umutimanama ni gute nabasha guhangana n’igikoko nka kiriya nkoresheje intwaro? Agaragara uko ari, urupfu rwe rwari kuzaba ruhwanye n’ubutabera ku rupfu rw’Abarundi batagira ingano bishwe, Willy Nyamitwe yirirwa ahakana akanakingira ikibaba”.
Aba bagabo 3 b’abasirikare bagabweho ibitero umwe muri bo (Gen Nshimiyimana) wari unakomeye cyane akahasiga ubuzima, biri mu byagiye bitera icyoba Leta y’u Burundi, bigaragaza ko intambara abitandukanyije n’iyi Leta bateguje perezida ariyo ikorwa buhoro buhoro ku bw’umugambi wo gushaka kubanza kumukiza ibikomerezwa asigaranye.
Abasirikare bishwe kuva muri 2015 ni benshi, barimo uyu Gen Adolphe wakurikiwe na Major Jean Bikomagu, Lieutenant Col Darius Ikurakure yakurikiwe na Major Didier Muhimpundu, nyuma yaba hishwe Gen Athanase kararuzi, Col Emmanuel Buzubona n’abandi barimo n’abanyapolitiki bakomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


