Umuyobozi wa M23 Gen Makenga yongeye kuburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’inyeshyamba za M23 Gen Sultan makenga yongeye kuburirwa irengero nyuma y’iminsi micye bikekwa ko yaba acumbikiwe na Uganda.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig.Richard Karemire kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017, aho yavuze ko Gen makenga amaze ibyumweru 3 avuye aho yari ari hamwe na zimwe mu ngabo ze kugeza ubu akaba nta we uzi aho baherereye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru Chimpreport dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu muvugizi w’ingabo za Uganda yavuze ko kuba gen Makenga yagiye nta kibazo kirimo ndetse ko batanafite inshingano zo kujya kumushaka ahubwo ko bamenyesheje Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo kugira ngo nay o imenye ayo makuru.
Yakomeje avuga ko Kongo yahise inohereza itsinda ry’abantu muri Uganda ngo baganire kuri icyo kibazo. Igisirikare cya Uganda kandi ntabwo cyemeza niba makenga yaba yasubiye mu mashyamba ya Kongo cyangwa hari ahandi yagiye uretse ko ingabo za kongo ziherutse kwikanga inyeshyamba muri kivu ya ruguru gusa ntibamenye niba ari iza M23.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen. Makenga abuzweho gutoroka nyuma y’uko ingabo za M23 zimeneshajwe n’ingabo za Kongo zimwe zigahungira mu Rwanda guhera mu cyumweru gishize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *