Imibereho itangaje ya bamwe mu baturage bo muri Etiyopiya (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Aya ni amwe mu mafoto atangaje y’abaturage bo mu gihugu cya Etiyopiya mu gace ka Omo Valley, aho aba baturage basaga ibihumbi 200 bibereyeho mu buzima bubagaragaza nk’abari mu isi yabo.
2
Nubwo aka gace kabamo abaturage bangana gutyo, bagabanyijemo ibice 3 ugendeye ku myemerere ndetse n’indimi bavuga zikaba zitandukanye gusa zijya kwegerna kuko hari ibyo basangiye nk’imirire imyambarire, n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
8
Aba ni bamwe mu bagore n’abakobwa bitwa ko ari beza bo muri aka gace bo mu bwoko butandukanye babshije gushyirirwa ahagaragara amafoto yabo n’umufotozi wari mu butembere wo mu gihugu cya Lebanoni.
3
Aba baturage bafite imyemerere n’imyizerere itandukanye agace ku kandi, aho bamwe bategeka abana kwambara ibikonoshwa by’ibinyamunjongo nk’ibikomo, kwisiga ivu n’ibindi bigaragaza imirimbo yabo ku buryo usanga bagerageza gutera imbere ku rwego rwabo nubwo bigoye kubishyikira nk’ababigezeho mbere.
5
Aba bagore bakoresha imbwiro mu gutunganya imisatsi yabo no guhindura isura cyangwa ibara ry’uruhu, ibi bikaba byigishwa umwana ku wundi kuva avutse kugeza abaye mukuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4
Bamwe muri bo bakora ibijya gusa n’ibyakorwaga n’abakobwa b’abacakara mu bihe byahise muri kiriya gihugu, aho basaturaga iminwa yabo yo hasi bagashyiramo ibiziga bikoze mu ibumba, ibi bikaba ibyarangaga abakobwa bo mu bucakara ariko kuri ubu bikaba bikoreshwa nk’imirimbo kuri bariya baturage.
1
Kuri aba baturage, akantu kose batoraguye gashobora kuba ari imbonekarimwe mu gace kabo gafatwa nk’umurimbo cyangwa kakabyazwa umusaruro mu bundi buryo.
7
Aba baturage bakorera hamwe, bagasangira akabisi n’agahiye ndetse bakarara hamwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akenshi usanga batunzwe no guhiga inyamaswa zo mu mashyamba, imbuto n’ibindi bintu byokeje mu ziko.
6
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *