Uruganda Pfizer rwemeye guha ibihugu birimo u Rwanda imiti n’inkingo byayo bikorerwa ku mugabane wa Amerika n’Uburayi ku giciro kiri hasi cyane, kitarimo inyungu.
Iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku masezerano yitwa ‘Accord for a Healthier World’, agamije guteza imbere ubuzima buzira umuze mu bihugu 45 birimo ibikennye n’ibiri mu nzira y’iterambere.
Ibihugu byagenewe iyi gahunda byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, ariko ku ikubitiro, u Rwanda, Uganda, Malawi, Senegal na Ghana bikaba ari byo bizahabwa izi nkingo n’imiti.
Ku yindi migabane harimo: Haïti muri Amerika, Cambodia na Koreya ya Ruguru muri Asia, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa Pfizer kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, ubwo yari muri nama y’ihuriro ry’ubukungu, World Economic Forum.
Uyu muyobozi, Albert Bourla yagize ati: “Harimo ibihugu 27 bikennye na 18 bigana mu nzira y’iterambere mu myaka 10 ishize. Iyi gahunda izaba irebana n’imiti ndetse n’inkingo zose za Pfizer z’ahazaza.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame witabiriye iyi nama, yashimiye ko iki gihugu kiri mu bya mbere byatoranyijwe muri iyi gahunda. Ati: “U Rwanda rwishimiye cyane kuba ruri muri aya masezerano hamwe n’ibihugu by’ibifatanyabikorwa kandi twiteguye kugeza iyi miti n’inkingo zirokora ubuzima mu bigo by’ubuzima.”
Ibihugu biri muri iyi gahunda bituwe n’abaturage barenga miliyari 1.2.


