Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, ryagaragazaga ko hari bamwe mu barwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda guhera ku itariki ya 29 Mutarama 2017. Bitangazwa ko bahahungiye nyuma y’imirwano itoroshye yari yabahuje n’igisirikare cya Congo, aho gikomereje kubahata igitutu bafata iya mbere barahunga.
Bitangazwa ko iyi mirwano hagati ya FARDC na M23 yabaye nyuma y’ihanurwa ry’indege 2 za kajugujugu zari iza FARDC [ igisirikare cya Congo ] zahanuwe zikagwa aho byakekwaga ko haherereye M23.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ihanurwa ry’izi ndege ebyiri amakuru yagiye atangazwa ko ari M23 yazihanuye ariko igisirikare cya Congo kigatangaza ko izo ndege zari zigiye ahakekwaga abarwanyi ba M23 ariko zitagabweho igitero nayo.

Igisirikare cya Congo i Goma cyatangarije radiyo Okapi ko abantu 3 bari muri imwe muri izi kajugujugu bose bafite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’abasirikare 2 bakuru muri FARDC bakomeretse ariko abandi 3 bari mu yindi kajugujugu n’umusirikare umwe mukuru wa FARDC baburiwe irengero.
Icyakomeje kubera benshi urujijo ni uko igisirikare cya Congo cyatangaje ko atari M23 yahanuye izi ndege kandi kikemera ko hari abantu bari bayirimo bashimuswe by’umwihariko kikemera ko ubwo zahanukaga M23 yari iri hafi aho ndetse ko zerekezaga aho iri.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Gen Léo Mushili, umukuru w’akarere ka 3 ka gisirikare k’ingabo za Congo (FARDC) yagize ati: “Nyuma yaho kajugujugu zacu ebyiri zihanutse twohereje abasirikare mu gace zaguyemo, abasirikare bari bayobowe na Gen Sultani Makenga bari bashinze ibirindiro mu gace kari munsi y’ikirunga cya Mikeno bagiye gufataho ingwate abari baguye mu ndege”.
Mu gihe ku ruhande rwa FARDC batatangaje abaguye mu mirwano yakurikiyeho nyuma y’iryo hanurwa ry’indege, hari amakuru avuga ko yaguyemo abasirikare barindi, 3 bari mu ndege n’abandi 4 ba M23, umwe mu bari batwaye kajugujugu ashimutwa na M23 mu gihe hari n’umusirikare wayo wafashwe na FARDC.
By’umwihariko uyu musirikare FARDC yafashe akaba yaratangaje ko Gen Makenga wari ubayoboye yarashwe agakomeretswa n’amasasu muri iyo mirwano ikaze yatumye bamwe banahungira mu Rwanda.
Ubusanzwe Gen Makenga yabaga mu gihugu cya Uganda ariho yahungiye n’abandi barwanyi ba M23 kuva mu mpera za 2013. Iyi mirwano yabaye hari hashize iminsi bitangajwe ko hari abarwanyi ba M23 batorotse mu nkambi muri Uganda.
Muri iyo minsi nabwo byari byatangajwe ko Makenga yatorotse inkambi ariko igisirikare cya Uganda kinyomoza ayo makuru gitangaza ko kimufite. Congo yo yari yahiye ubwoba ko yaba ashaka kugaruka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig.Richard Karemire, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017, nibwo yavuze ko Gen Makenga amaze ibyumweru 3 avuye aho yari ari hamwe na zimwe mu ngabo ze, yongeraho ko nta we uzi aho baherereye.
Brig.Richard Karemire yakomeje avuga ko kuba Gen Makenga yagiye nta kibazo kirimo ndetse ko batanafite inshingano zo kujya kumushaka, ahubwo ko bamenyesheje Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo na yo imenye ayo makuru.
Ubwo M23 yahagarikaga imirwano mu Ugushyingo 2013, bamwe mu bayobozi bayo bagiye bashimangira ko batatsinzwe ahubwo ko bashyize hasi intwaro, batanga integuza ko icyo baharaniraga nikitagerwaho bazabyutsa urugamba.
“Iyo ugiye kwica inzoka uyimenagura umutwe ntabwo uhera ku murizo”. Iyo ni imvugo y’umwe mu bayobozi muri M23 wagaragazaga ko M23 ntaho yagiye. Igikomeje kuba urujijo ni agakino Gen Makenga yaba arimo gukina na Leta ya Uganda ivuga ko itazi aho ari mu gihe kandi bitangazwa ko yaba yarakomeretse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


