Nyuma y’inama ya Guverinoma yateranye kuwa gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, iyo ikirukana abapolisi 198 bo mu byiciro bitandukanye kubera imyitwarire mibi mu kazi, polisi y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yihanganira umupolisi n’umwe ugaragaweho imyitwarire mibi ya ruswa n’ibindi bikorwa bibi binyuranyije n’amategeko .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, aho yavuze ko umupolisi agomba kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga zirimo gukorera mu mucyo, kwerekana no kubazwa ibyo akora mu kazi ke ka buri munsi, kubahiriza amategeko, ubunyangamugayo n’ibindi.
Yagize ati:” kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda ni byo twiyemeje. Umupolisi ugaragaweho cyangwa uketsweho ruswa nta mbabazi agirirwa, ahita yirukanwa muri Polisi”.
Muri abo bapolisi baheruka kwirukanwa harimo umwe ufite ipeti rya Superintendent, Chief Inspector of Police (CIP) bane, Inspector of Police (IP) 23 na Assistant Inspector of Police (AIP) 38. Mu bandi birukanywe harimo abapolisi 65 batari ba ofisiye ndetse n’abapolisi bato 67.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ACP Badege yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda yubahiriza inshingano zayo zirimo kutihanganira ruswa, kubahiriza mategeko, gukorana neza n’abaturage aribyo bituma imiryango itandukanye irimo ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), RGB , abaturage ndetse n’abandi bayigirira icyizere. Yakomeje avuga ko kugira ngo umupolisi yirukanwe, aba yarahamwe n’ibyaha bitandukanye ku buryo biba byarabanje guca mu nzira nyinshi zirimo guhabwa ibihano by’imyitwarire mu kazi ke ka gipolisi ndetse no guhabwa ibihano byo ku rwego rw’ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


