Ibihugu bigize umuryango NATO byaba biherutse kumvikana ko bigomba kwirinda icyatuma bijya mu ntambara n’u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine.
Ibiro ntaramakuru by’u Budage, DPA, bivuga ko amakuru byahawe n’abafite aho bahuriye na NATO i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, avuga ko byemeranyije kutohereza ibifaru n’indege z’intambara muri Ukraine.
Ngo iki cyemezo cyaba cyatewe n’uko mu gihe ibi bihugu byakomeza kohereza intwaro muri Ukraine, u Burusiya bwabibona ko ari ukwinjira muri iyi ntambara byeruye, bukaba bwafata icyemezo cyo kwirwanaho.
Umuvugizi w’ishyaka SPD muri politiki y’ingabo, Wolfgang Hellmich, yatangaje ko ubu bwumvikane bw’ibihugu bya NATO buzwi mu Budage kandi ngo bwamenyekanye hagati muri uku kwezi. Ati: “Komisiyo ishinzwe ingabo yabimenyeshejwe muri Gicurasi hagati.”
Ibi biro byemeza ko nta tangazo NATO yigeze isohora ivuga kuri ubu bwumvikane bw’ibihugu biyigize, kandi ngo ntacyo Umuvugizi wayo yabuveho, keretse kwemeza gusa ko kohereza intwaro muri Ukraine cyaba icyemezo bwite cy’igihugu.
Mu minsi ishize, ibihugu bigize NATO byarateranye kugira ngo bishakire Ukraine ubufasha bwatuma itsinda ingabo z’u Burusiya. U Budage n’u Bwongereza byemeye gutanga ibifaru, USA yemera gutanga intwaro zifite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari. Buri gihe cyiyemeje gutanga uko cyifite.
Gusa ubwo ibi bihugu byari bimaze gutanga uyu muhigo, Leta y’u Burusiya yatangaje ko ubu bufasha bugaragaza uruhare rw’ibi bihugu muri iyi ntambara, ibimenyesha ko bushobora gutuma intambara yaguka.


