Umuyobozi wo muri Tanzaniya, Mutta Rwakatare, wari umaze amezi atatu yaraburiwe irengero yasanzwe arimo kurya ubuzima n’undi mugore bari basigaye bibanira.
Umuryango wa Rwakatare wari usanzwe ari umuyobozi w’agace ka Kawe, tariki ya 23 Werurwe 2022 ni bwo wamenyesheje Polisi ko wamubuze.
Polisi yatangiye kumushakisha, imufatira mu gace ka Tabata kari mujyi wa Dar es Salaam, mu rugo rw’umugore witwa Ashura Ally Matitu nk’uko ikinyamakuru Mwananchi gikorera muri Tanzania kibisobanura.
Uyu mugore abajijwe uburyo amaranye iki gihe cyose n’uyu mugabo washakishwaga, yasobanuye ati: “Yaje iwanjye ku itariki ya 19 Gicurasi yasinze cyane” yongeraho kandi ko bari basanzwe ari inshuti kuva na kera.
Ibura rya Rwakatare ryatumye ubuyobozi buhuruza itangazamakuru kugira ngo rifashe umuryango we kumushakisha. Umuyobozi w’akarere ka Kiondoni witwa Songoro icyo gihe yari yagize ati: “Turimo gushakisha umuyobozi wa Kawe, ntabwo duheruka kumubona. Nta wuri mu rugo rwe, ntaheruka mu kazi.”
Songoro yakomeje ati: “Amakuru avuga ko hari uwamuhishe ariko ntabwo tuzi ngo ni nde umufite. Turimo gusaba umufite ko yamurekura kuko ari gutuma umuyobozi atita ku baturage ayobora. Itangazamakuru turabasabye nukuri mudufashe.”
Yanditswe na Niyobuhungiro David


