Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo habyukiye imyigaragambyo itoroshye hagati y’abaturage bo muri Sosiyete sivile ndetse n’abapolisi, iyi myigaragambyo ikaba yari igamije kugaragaza akababaro k’aba baturage k’urubyiruko rukomje kwicwa ruzira ibikorwa bya politiki rudafitemo uruhare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bwa Sosiyte sivile muri kiriya gihugu bushinja imitwe ya politiki muri kiriya gihugu koshya urubyiruko kwishora mu bikorwa by’imyigaragambyo bihitana ubuzima bwabo n’ibindi bibagiraho ingaruka kandi rutazi aho byerekeye.
Ishyaka rishingiye ku madini muri kiriya gihugu BDK riza imbere mu gikoresha urubyiruko mu kurwanira uburenganzira bwaryo n’ibindi bitagenda neza bityo ingaruka zikaba ari rwo zigeraho. Muri iki cyumweru gishize, abasaga 12 biganjemo urubyiruko baguye mu bikorwa by’imyigaragambyo abandi batari bacye barakomereka mu gihugu rwagati, aho iri syhaka rishinjwa kuba ari ryo ryarushoye muri ibyo bikotrwa na nubu bigikomeje kandi ba nyir’ubwite bigaramiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Sosiyete Sivile Néhémie Lumbuku asaba ko mu gihe ayo mashyaka ndetse n’abandi bakurikiye inyungu runaka mu bya politiki bakomeje gukoresha urubyiruko, ko inzego z’umutekano zakoresha imyuka iryana mu maso aho gukoresha intwaro zica zikanakomeretsa ariko abashora urubyiruko muri ibyo bikorwa na bo bakaba bakurikiranwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


