img-20220526-wa0102.jpg

Huye: Byari ibyishimo ubwo ikipe y’irerero rya PSG yamurikaga igikombe cy’Isi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 ni bwo ikipe y’abana batarengeje imyaka 13 y’amavuko barererwa mu irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye bamuritse igikombe cy’Isi batsindiye mu Bufaransa, mu irushanwa ryahuzaga amarerero yose y’iyi kipe ku Isi rizwi nka PSG Academies World Cup.

Muri uyumuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, n’abo mu nzego z’umutekano.

Guverineri Kayitesi mu ijambo yafashe yashimiye iyi kipe kuba yarahesheje ishema intara y’Amajyepfo n’u Rwanda muri rusange ku ruhando mpuzamahanga, agaragaza ko atari abiyitezeho bitewe n’uko yahatanye n’amakipe amaze igihe kinini, mu gihe irerero rya Huye ryo rimaze umwaka umwe gusa.

Yagize ati: “Byaradushimishije cyane kubona mutsinda ikipe nka Brazil imaze igihe, mu gihe mumaze umwaka ishuri ritangiye tutavuga ngo hari byinshi mumaze kwiga ku buryo mugenda mugatsinda ikipe nka Brazil. Dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’URwanda kuba yaratuzaniye Academy ya PSG mu Rwanda ariko namwe turabashimira ko mutamutengushye.”

Yakomeje yereka aba bana ko abitezeho kuzazana ibyishimo mu mupira w’amaguru bimaze igihe byarabuze. Ati: “Twese turanezerewe, mwatanze ibyishimo mu gihugu. Igishimishije cyane niuko mwese mukiri abana, iki ni igihango mugiranye n’igihugu. Ntabwo tuzongera kubabara ko Amavubi yatsinzwe kuko muri gukura muzavamo abazasimbura ba bakuru banyu. Twarabatumye icyo twabatumye mwaragikoze, hari ishimwe muzahabwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, yijeje ubufatanye buhoraho n’iri rerero. Yagize ati: “Turabashimira kuba mwarabashije kugera ku ntsinzi, akarere ka Huye tubijeje ubufatanye buhoraho. Ariko tubibutsa umukinnyi mwiza si utsinda mu kibuga gusa, mugomba gutsinda no mu ishuri, ni byo bizatuma mugera ku nzozi zanyu.”

Umutoza w’iri rerero, Nyinawumuntu Grace , yashimiye igihugu kuba cyarabashyigikiye muri iri rushanwa kugeza baryegukanye. Yagize ati: “Aba bana bashobora kuzaduha ibyishimo tudaheruka. Mu makipe 38 yari yitabiriye irushanwa, twe tugiyeyo bwambere tukagatwara igikombe ni ibintu bitanga icyizere ku mupira w’amaguru mu Rwanda.”

Murekatete Francine, umubyeyi wa Masabo Byemayire wari kapiteni w’iyi kipe, yavuze ko aba bana ubwo bajyaga mu Bufaransa bari bafite impungenge ko batazitwara neza kubera ko batari bamaze igihe kinini. Ati: “Ikipe igenda twasigaranye impungenge nk’ababyeyi kuko ikipe yabana yari imaze igihe gito ivutse kandi igiye gukina n’amakipe abimazemo imyaka myinshi.

Ariko tugira icyizere ko nk’abana b’Abanyarwanda bajyana ishyaka, bagomba gutahana intsinzi. Twarishimye cyane ubwo begukabaga igikombe, tubona ko impano bidasaba kuba umuntu ava mu mujyi. Icyo dusaba ni uko hirya no hino hari impano, hararebwe uburyo babegeranya kugira ngo bazasimbure bakuru babo.”

U Rwanda rwatwaye iki gikombe rutsinze Brézil kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahataniraga umwanya wa gatatu.
img-20220526-wa0102.jpg
img-20220526-wa0097.jpg
buri_wese_yifuzaga_gukora_kuri_iki_gikombe.jpg
img-20220526-wa0106.jpg
img-20220526-wa0105.jpg
img-20220526-wa0114.jpg
img-20220526-wa0088.jpg
img-20220526-wa0099.jpg
img-20220526-wa0098.jpg
img-20220526-wa0107.jpg
img-20220526-wa0092.jpg
img-20220526-wa0110.jpg
img-20220526-wa0109.jpg
img-20220526-wa0086.jpg
img-20220526-wa0115.jpg
img-20220526-wa0108.jpg
img-20220526-wa0112.jpg
mu_mujyi_wa_huye_rwagati.jpg
ku_ishuri_ryo_ku_kibondo_abanyeshuri_bakomeraga_amashyi_aba_bana.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Huye: Byari ibyishimo ubwo ikipe y’irerero rya PSG yamurikaga igikombe cy’Isi (Amafoto)
    UMVA, uwo bitashimisha yaba ari INYANGARWANDA. Mukomereze aho bana bacu. TURABASHYIGIKIYE.

  2. Huye: Byari ibyishimo ubwo ikipe y’irerero rya PSG yamurikaga igikombe cy’Isi (Amafoto)
    UMVA, uwo bitashimisha yaba ari INYANGARWANDA. Mukomereze aho bana bacu. TURABASHYIGIKIYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *