Mbere na mbere tubanze tumye isugi ni muntu ki?:
Umukobwa wese yitwa ko ari isugi igihe agahu gato cyane kaba ku mwinjiro w’igitsina ( hymen ) kavuyeho. Bitewe n’uko yakoze imibonano mpuzabitsina cyangwa se n’ikindi kintu nka sport, gutwara igare,gusimbuka,..
Mu muco wa Kinyarwanda iyo umukobwa yashyingirwaga yaratakaje ubusugi byabaga ari ibyago byanashoboka agasendwa, ariko ubu usanga nta mukobwa wishimira kwitwa isugi mu bandi bakobwa.
Benshi usanga barihaye imvuga igira iti “Iwacu se bararoga” uko iterambere ryihuta kuba isugi hari ababifata nk’igisebo, akumva ko ari ikimwaro mu bandi cyangwa kwitwa umunyacyaro.
Aha ni naho bahera bakoresha iyi mvugo, bashaka kugaragaza ko umukobwa w’isugi ari wawundi ukomoka mu muryango mubi uba ufite amateka mabi wenda uvugwaho kuroga,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo abantu batandukanye babivugaho:
Uyu ati: “Gutakaza ubusugi bihangayikisha benshi, kandi bitavuze ko umuntu wese wabutakaje aba yakoze imibonano mpuzabitsina, rero bashiki bacu ntibikwiye kubatera impunjyenjye, na none kandi bitewe na vision turimo ubusugi ntacyo bikivuze cyane nko mu bihe byo hambere”.
Undi na we ati: “Njye icyo mpamya nuko n’umusore ujya kurongora akiri imanzi ni bake, kuvuga rero ko yagukondana asanze warabutakaje nawe wamubaza ikimubwiye ko utakiri isugi, yes kumenya ko ari isugi ni uko uba usanzwe warasambanye n’abandi”.
Undi nawe wagize icyo atangariza Bwiza.com yagize ati: “kera ni kera, ubusugi ni mu mutwe naho ugiye gushakira hasi waba wibeshye kuko nta mukobwa ukirisha ibyo, ugize amahirwe akakubera umugore mwiza nubwo yaba yarasambanye n’abandi nta kibazo, kuko ushobora kumurongora ari isugi noneho akaba abonye umwanya wo kuzajya anajya ahandi”.
Mu gihe hari abagaragaza ko ubusugi nta cyo bukivuze na none ntiwakwirengagiza ko iyo umusore asanze uri isugi ku munsi wa mbere w’urugo rwanyu bimwongerera icyize. Akanezwezwa nuko ari we wipfunduriye agaseke, arabikubahira n’umuryango wawe.
Ikindi kigaragaza ko abakobwa benshi baba bifuza kurongorwa ari amasugi kandi amazi yararenze inkombe nuko hari bamwe bakoresha imiti kugirango begerane mu gitsina, umugabo azumve ari hato kandi mu by’ukuri mu bukobwa bwe yari yarabiciye, birashoboka ko hegerana ariko ka gahu ntikasubiraho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

6 Responses
Ese kurongora isugi biracyafite agaciro nka kera?
Mungire inama mfite imyaka 37 none umukobwa ko ambwira ngo arankunda kandi ntabushobozi mfite ngo yanyihanganira nzamwemere tubane mbigenze nte ? Njye ntakazi ngira we aracuruza. Ese nzabyemere ? Afite imyaka 29.

Nzamwakire ? Ko umukobwa ambwira ko ankunda ntabushobozi mfite mungire inama ? Murakoze ndabemera.
Ese kurongora isugi biracyafite agaciro nka kera?
Nzamwakire ? Ko umukobwa ambwira ko ankunda ntabushobozi mfite mungire inama ? Murakoze ndabemera.
Ese kurongora isugi biracyafite agaciro nka kera?
Nabuze unkunda umbwiye ngo dukundane antera indobo none mbigenze nte nzareke gukunda ?
Ese kurongora isugi biracyafite agaciro nka kera?
Nabuze unkunda umbwiye ngo dukundane antera indobo none mbigenze nte nzareke gukunda ?