Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yabwiye abayobozi ba ADEPR n’abayoboke biri torero ko Leta y’u Rwanda yiyemeje guhagarika vuba vuba, ibikorwa bibi by’urugomo bikomeje kumvikana mu ibitangazamakuru ku bayoboke ba ADEPR bakomeje gusangwa mu nsengero bagakubitwa ndetse bakanatemwa n’abantu batazwi.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe ubwo yari yaje gutaha Dove Hotel, yavuze bidakwiye ko umuntu abuzwa uburenganzira bwe bwo gusenga ngo abe yasangwa no mu rusengero akagirirwa nabi, at i : “Leta y’u Rwanda yiyemeje kubihagarika vuba kugirango mugire umutekano maze mukomeze gukora ibikorwa by’iterambere birimo n’amavuriro ndetse no gufasha abatishoboye nk’uko musanzwe mubikora.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bivuzwe nyuma yaho mu minsi 6 ishize humvikanye inkuru y’ikubitwa y’abakirisito bagera kuri 6 ba ADEPR i Ngoma mu Karere ka Huye ubwo bari batashye bava ku rusengero mu nama, hari kuwa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017, batangiriwe n’abantu batazwi barakubitwa ndetse bamwe bibaviramo kujya mu bitaro. Nyuma y’igihe cy’iminsi 6 noneho basanzwe mu rusengero ubwo basengaga baratemagurwa bamwe muri bo bajyanwa mu bitaro bya CHUB.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hakizimana André, yavuze ko Polisi imaze guta muri yombi abantu 9 bakekwaho ibyo bikorwa, aho yavuze ko abafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, aho bari guhatwa ibibazo ku byo bakurikiranyweho.
Kuri iki kibazo, CIP Hakizimana André yatangaje ko ibyabaye ari ubugizi bwa nabi, ariko na none bigoye ko wafata ibyabaye mbere ngo ubihuze n’ibyakurikiye, ariko hakaba hatangiye iperereza ku bantu bafashwe aho barimo kubazwa kugirango habe habasha ku menyekana impamvu y’ubwo bugizi bwa nabi.
Zimwe mu nkuru bifitanye isano
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com


