Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 5 gashyantare 2017, abasirikare n’abapolisi muri Uganda batangiye kujya bitabira amateraniro na misa ndetse n’Abasilamu bakabasha kujya bajya gusengera mu misigiti yabo mu gihe abandi barimo basenga.
Gusa aba basirikare n’abapolisi ntibyabagendekeye uko babitekerezaga kuko baje kwinjira mu kiriziya ya St. Austin mu gace ka Mbale, bitwaje intwaro nini n’intoya nk’abagiye ku rugamba ariko izo ntaro bakazamburwa mu rwego rwo kudateza umutekano mucye ku bakirisitu bigiriye gusenga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa polisi muri aka gace ka Mbale Steven Ahweera yatangiriye aba basirikare n’abapolisi basaga 30 abasaba gusiga intwaro zabo bakaza kuzifata barangije isengesho nubwo hari abanze kuzitanga bakirirwa ku marembo ya kiliziya n’imbunda zabo bacungira abandi umutekano kugeza misa irangiye.
Uyu muyobozi yavuze ko bitemewe kwinjirana intwaro mu nsengero, mu kiliziya, mu misigiti n’ahandi hahurira abantu bari mu gikorwa cyo gusenga kuko byateza ihungabana kuri bamwe na bwamwe bityo ugasanga biteje umutekano mucye aho kuwongera.

Leta ya Uganda yatangaje ko abasirikare bayo ndetse n’abapolisi bagomba kujya bajya guterana n’abandi ku munsi wo gusenga, buri wese akajya ajya ahahwanye n’imyizerere ye.
Uyu muvugizi wa Polisi Ahweera yavuze ko ibi bizafasha aba basirikare no kwizera ko Imana ibaho kurusha uko bizera imbunda zabo n’izindi ntwaro kuko ngo byagaragaraga cyane ko harimo icyuho kinini hagati y’abakirisitu n’inzego z’umutekano.

Aba basirikare n’abapolisi bagiye mu misa, ngo babashije no kwitanga ibintu bitandukanye birimo ibikoresho bizafasha mu gusana kiliziya, ibiribwa n’ibindi bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni y’Amashilingi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usibye ikibazo cy’icyuho hagati y’abasenga n’inzego z’umutekano muri kiriya gihugu, polisi yatangaje ko ari ngombwa ko abashinzwe kurinda umutekano bagomba kumenya ko Imana ariyo itanga umutekano n’ibindi byose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


