Umukirisito mwiza ni ukorera amafaranga,uyisengera ku ishyiga imusiga ivu-PM Murekezi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Itebe yabwiye bamwe mu bayobozi bakuru b’ itorero ry’ADEPR n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu ko umukirisito w’ukuri ari ukorera amafaranga kuko Atari aya shitani, ndetse ko n’usenga Imana ayisengera ku ishyiga imusiga ivu.
Kuri uyu wa 6 nibwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashimye itorero ry’ADEPR ku ibikorwa rikomeje kugeraho by’iterambere bitryo rikaba rikomeje kuba umufatanyabikorwa muri gahunda za Leta y’u Rwanda.ibi yabivuze ubwo yajyaga gutaha ku umugaragaro Hotel Dove yubatswe niri Torero rya ADEPR mu Karere ka Gasabo, ku Gisozi.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi Hotel ari igikorwa bikomeye kizafasha ADEPR kukumya gutanga Serivise nziza Leta ibatezeho zijyana n’ibikorwa by’iterambere,kuko iyo uyisengeye ku ishyiga nayo igusiga ivu.”ati iyo usenze ukora, biguha imbaraga zo gukora n’ibindi byinshi,iki gikorwa kizafasha ADEPR kwinjiza amafaranga,nibyo,amafaranga,arakenewe, ntabwo araya shitani nkuko benshi babivuga,ahubwo amafaranga nay’Abakiristo,abakirusito bakora ,bakora ibijyanye n’inyungu zabo kandi bakorera igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

adepr-bwiza
Minisitiri w’Intebe yashimye ibikorwa by’iterambere ADEPR igezeho,abagira n’inama yo kurushaho kubibungabunga ari nako bakomeza kongera ibindi ariko batibagiwe no gukomeza kwigisha iyobokamana.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye kandi ko iyi Dove Hoteli izaha Abanyarwanda benshi akazi kazabafasha guteza imbere imibereho yabo n’ababo. kandi n’imisoro ikazinjira mu isanduku ya Leta, Dove Hotel ngo yitezweho kuzagira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (Leveraging Public Private Parteneship to Tap the Full Potential of MICE Sector).
Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa ADEPR Bishop Jean Sibomana ,ngo nuko izi nyubako zubatwe zatwaye amafanga asaga Miliyali 7 z’amafaranga y’u Rwanda yose akaba yaratanzwe n’abayoboke biri torero,hakazatangwa akazi ku abantu basaga ijana na makumyabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *