Amabanga y'urugamba hagati ya Kabila na Gen Nkunda,Ntaganda na Makenga

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bivugwa ko M23 yaba yarongeye kugaba ibitero muri Congo ni nako hanacukumburwa amwe mu mabanga Perezida Kabila yari afitanye n’aba basirikare Gen Ntaganda, Nkunda na Makenga, bagiye bamugabaho ibitero nyuma yaho afatiye ubuyobozi.
Gen Makenga ni umwe mu basirikare bavuzwe cyane guhera mu myaka yashize cyane cyane mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho rimwe avugwaho kuraswa, ubundi akongera akigaragaza, aho rimwe avugwaho gutsindanwa n’umutwe we M23 ubundi ukumva yazuye agatwe n’ibindi.
Hari amwe mu makuru atarigeze amenyekana cyane kuri uyu musirikare ndetse n’abo bakoranaga barimo ba Ntaganda.
Mu mwaka wa 2013, Gen Makenga nibwo yitabye telefone ahabwa amakuru y’incamugongo ko mugenzi we Gen Ntaganda ari mu kaga.
Mbere yaho gato muri 2011, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ndetse n’uw’Intebe bo mu gihugu cy’u Bubiligi, nibwo baganiriye na perezida Kabila bavuga ko nyuma y’amatora Gen Ntaganda azakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha by’ubugizi bwa nabi muri kongo.
Amakuru avuga ko nyuma y’icyo kiganiro aribwo na Kabila yagiranye ibiganiro na Gen Ntaganda, inyeshyamba zo mu mashyamba ya Kongo zikagabanya akarindi kugira ngo igikorwa cy’amatora yo muri 2011 kizagende neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bahoze muri CNDP aribo baje kuvukamo inyeshyamba za M23 zavutse 2012, bashinjaga Ntaganda gukomeza ibikorwa bisa n’imyigaragambyo byakomeje gukorerwa muri Kivu ya Ruguru ndetse no mu tundi duce two mu Burasirazuba bwa Kongo mu gihe na Kabila we yashakaga ko bikorwa mu mahoro no mu bwumvikane.
Nyuma y’amatora, Tshisedeki yatangaje ko ariwe watorewe kuyobora Kongo, ibi bikaba byaratumye Kabila agaruka ku ruhande rwa Ntaganda kuko na we yashakaga guhangana na Tshisedeki wiyise Perezida atatsinze amatora.
Ku itariki ya 2 Mata 2013, ingabo za Ntaganda zakubiswe bidasubirwaho mu Majyaruguru ya Goma, aho na zo zahitanye abatari bacye, ibi bikaba byaratumye Joseph Kabila yongera kwisubiraho agasaba ko Ntaganda afungwa.
Nk’uko bitangazwa na Chimpreports, muri icyo gihe, nibwo Gen Makenga yongeye gutekerezwaho nk’umuyobozi w’inyeshyamba wibereye aho mu mashyamba na we ari gukurikirana agakino yicecekeye, ahamagarwa na Laurent Nkunda ku murongo wa Telefone amusaba guhisha Ntaganda ariko biba iby’ubusa kuko nubundi yaje gufatwa ajyanwa mu rukiko.
Ntaganda ubwo yabonaga ashakishwa uruhindu, Perezida Kabila amushakira hasi no hejuru nibwo yafashe icyemezo cyo kuva muri Goma, ahungira mu Rwanda yishyira mu maboko y’Ambasade ya USA aho gusanga Makenga kandi bari barashwanye ubwo M23 yacikagamo ibice bibiri.
Gen Makenga yaje gufatwa nk’umurwanyi ukomeye mu karere kuko atigeze atabwa muri yombi nk’uko byagiye bigenda ku bandi barwanyi bo mu mashyamba ya Kongo ahubwo akaba yaritabazwaga ngo ahishe cyangwa arwanirire abandi barwanyi bari mu mashyamba.
Gusa n’ubwo mbere Gen Ntaganda yasaga naho ayobora Gen Makenga, ntibigeze bahuza kuko bari bafite intekerezo n’intego zitandukanye dore ko Makenga we atanavugwaga cyane.
Ubwo Gen Makenga yari yatangiye kwigaragaza mu rugamba, yaje gufata umujyi wa Goma biteza urusaku mu rwego mpuzamahanga, aho ibihugu bihana imbibi na Kongo byatangiye gushaka gutera inkunga Kongo yo kwirukana aba barwanyi ariko Makenga na we ngo akaba atarahwemye kugirana ibiganiro na Museveni by’aho ingabo ze zishobora kujya ziramutse zikubiswe.
Muri 2013 ubwo Gen Makenga yari yararangije kwitandukanya na Ntaganda, yakomeje guhangana n’ingabo mpuzamahanga zirimo izo mu bihugu nka Tanzania, Malawi, Afurika y’Epfo ndetse n’iza DRC.
Izi ngabo zose zakubise iza Gen Makenga ahungira muri Uganda aho yari akiri kugeza na n’ubu.
Gen Makenga avugwaho kuba umurwanyi ukomeye w’akarere kuko yagiye ahangana n’ibihugu byinshi byabaga byaje gutera ingabo mu bitugu ingabo za kongo ariko zikamusiga amahoro nubwo abantu be benshi bagiye bahasiga ubuzima.
Kugeza ubu, Ntaganda arafunze naho Makenga we ingabo za Uganda zivuga ko zitazi aho aherereye, ariko andi makuru akavuga ko yaba yaragabweho ibitero akameneshwa ndetse akanakomereka.
Gen Makenga n’ingabo ze bahangayikishije Leta ya Congo, n’ubu igikomye cyose bikanga ari we ugarutse dore ko ubu bikekwa ko yanasubiye iy’ishyamba nyuma yaho Uganda itangarije ko itakimufite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *