Gitifu w’umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma gato y’uko uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Monique Mukaruriza ahinduriwe imirimo akagirwa agahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Zambiya, izi mpinduka zikaba zaranabaye atarangije manda ye, kuri ubu Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali Jean Marie na we yamaze gusezera ku nshingano ze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko uyu muyobozi yamaze kugeza ku buyobozi bw’umujyi ibaruwa yerekana ko ahagaritse imirimo ye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2o17, akaba asezeye mu gihe nta n’icyumweru gishize uyu mujyi uri mu nzibacyuho kuko uwari umuyobozi wawo yahawe izindi nshingano.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri byashyizweho umukon na Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame byashyizwe ahagaragara bigaragaza impinduka zidasanzwe mu buyobozi ari na bwo Dr Mukaruriza Monique yajyanwaga guhagararira u Rwanda muri Zambia.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi baruwa ya Matabaro yayandikiye njyanama y’umujyi avuga ko asezeye ko mpamvu ze bwite mu gihe kitazwi.
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *