Myugariro w’Amavubi yasubiye mu kipe yo mu cyiciro cya 4 mu Bufaransa yahoze akinira

Sangiza iyi nkuru

Myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ngwabije Clovis-Bryan, yamaze kwerekeza mu ikipe ya ASP Andrézieux yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa yahoze akinira.

Muri Kamena 2020 ni bwo uyu myugariro w’Amavubi yari yavuye muri EA Guingamp yerekeza muri Sporting Club de Lyon yari amaze igihe akinira.

Ngwabije cyakora cyo yamenyekanye cyane akiri muri ASP Andrézieux yasubiyemo, ubwo yafashaga iyi kipe gusezerera Olympique de Marseille muri Coupe de France.

Icyo gihe we na bagenzi be batsinze iyi kipe ifite abafana benshi kurusha izindi mu Bufaransa ibitego 2-0, harimo icya Ngwabije cyo ku munota wa 17 w’umukino.

Andrézieux yayisubiyemo nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyanye na Lyon.

Ngwabije w’imyaka 24 y’amavuko, ni umunyarwanda wavukiye mu Bufaransa kuri ubu ukunze kwifashisha n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ akunze guhamagarwamo n’ubwo atarabona umwanya uhoraho wo gukina.

Amavubi aheruka kumuhamagara muri Nzeri 2021 ubwo yiteguraga Kenya na Uganda, mu mikino yasozaga ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *