Abahinzi b’ibirayi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyaruguru mu gihe bakomeje kubona umusaruro mwinshi kubera ko batunganyirijwe amaterasi, bakanashyirirwaho amatuburiro, basezeranyijwe guhuzwa n’amasoko abagurira ku giciro kibanogeye.
Mu murenge wa Rusenge, ubuso bubingwaho ibirayi bumaze gutunganywaho amaterasi agera kuri Hegitari 302. Abahinzi b’ibirayi muri uyu murenge bavuga ko yazamuye umusaruro babonaga.
Muri Rusenge na Ruheru hari amatuburiro y’ibirayi agezweho azabafasha ababihinga kubona aho bahunika imbuto kugira ngo babashe kubona imbuto nziza. Aba bahinzi ngo bizeye ko aya matuburiro azarusho kuzamura iterambere ry’ubuhinzi bw’ibirayi muri aka gace.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ibikorwa byo gutunganya amaterasi no kubaka amatuburiro y’ibirayi mu karere ka Nyaruguru byatanze akazi ku baturage basaga 2000.
Umukozi w’umurenge wa Rusenge ushinzwe ubuhinzi n’umutungo, Kamere Sylvere Musengimana, avuga ko muri uyu murenge umuhinzi w’ibirayi ageze kuri toni 28 kuri Hegitari kubera amaterasi ndetse ko bo banahawe ituburiro rizajya risagurira n’indi mirenge.
Musengimana agira ati: “Tuzajya tujya muri RAB, tuzane ibyo bita Vitroplans. Ni utuntu baba bakoze tw’uturayi duto duto, tutuzane twebwe tuduhinge mo hano, tubone twa turayi duto cyane, noneho tutujyane mu murima, tutuvane muri ya mbuto nziza idafite uburwayi. Urumva rero ko ibyo bintu muri iki gihugu bikorerwa ahantu hakeya kandi iyo mbuto irakenewe kuko ibirayi bigaragara nk’igihingwa gitanga umusaruro mwiza, gitanga amafaranga, gifasha mu iterambere ry’abaturage. Dufite ingero z’abaturage hano bahinze ibirayi, bahinze imbuto zavuye mu Gatare mu karere ka Nyamagabe. Ariko babona umusaruro, bahura ihene, bagura inka.”
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko hari imishinga myinshi iri mu igenamigambi mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi mu bice byeramo mu karere ka Nyaruguru ndetse no kubibonera amasoko meza.
Guverineri Kayitesi ati: “Akarere ka Nyaruguru ngira ngo uyu mwaka kubatse amakusanyirizo agera kuri abiri kandi manini ariko aza yiyongera ku yandi ndetse ni n’ibikorwa bizakomeza kugenda byiyongera, ariko tunafasha abaturage bacu kubahuza n’isoko rigari kuko hari igihe banabyeza, ugasanga ikilo kirimo kugura 100 kubera ko batabashije kubigeza ahari abaguzi benshi, nyamara wareba ku yandi masoko manini, ukabona birimo kugura 300, tukabona ko batarimo kunguka. Ibyo ngibyo na byo turimo kubikoraho dufatanyije na bo na PSF kugira ngo babone isoko ariko n’ibindi bikorwaremezo na bo bagende babyiyongereraho. Hari ibyo Leta ibafasha, na bo ubwabo bakaba hari ibyo bagenda biyongereraho.”
Iyubakwa ry’amatuburiro y’ibirayi muri Nyaruguru ni igisubizo ku isezerano ubuyobozi bw’akarere bwari bwarahaye abahinzi muri Gicurasi 2021, nk’uko bigaragara muri iyi nkuru ya Bwiza.com https://bwiza.com/?Nyaruguru-Barasaba-uruganda-rutunganya-umusaruro-w-ibirayi
Abahinzi bo mu murenge wa Rusenge kandi basabye ko muri aka karere hazubakwa uruganda rutunganya umusasuro w’ibirayi kugira ngo urusheho kugira agaciro. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier yabasezeranyije ko bizakorwa mu gihe bazaba baramaze kwihaza no guhaza isoko.
Visi Meya Gashema yagize ati: “Twakomeza kuzamura umusaruro, twawugeraho, ntekereza ko n’ikindi cyo kubibyaza umusaruro, gukora uruganda rukora amafiriti twari tutarabitekereza ariko kugira ngo tubanze twihaza mu musaruro w’ibirayi, hanyuma duhaze n’isoko, nitugera kuri urwo rwego, ntekereza ko n’uruganda rutoya na rwo rushobora kuzaboneka mu gihe twaba dufite umusaruro ushobora kurujyamo.”
Muri Nyaruguru hamaze gutunganywa amaterasi ku buso burenga Hegitari 6000. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko harimo gushakwa ubushobozi kugira ngo hatunganywe n’izindi Hegitari 8000 zisigaye.





