Uko Kenya na Uganda byari bigiye kurwana bipfa umunyeshuri waburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Ku Kibuga cy’indege cya Entebbe, ku ya 13 Gashyantare 1976: Abakobwa babiri bo muri Kenya biga muri Kaminuza ya Makerere bari gutaha mu rugo igihe ingoma ya Idi Amin y’iterabwoba ku Banyakenya yari igeze ku rundi rwego.

Esther Chesire, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amategeko, afite imyaka 22 kimwe n’inshuti ye, Sally Githere. Hamwe n’amatike yabo y’indege, imizigo hamwe na pasiporo, aba bakobwa bombi banyuze muri protocole y’abinjira kandi bategereje kwinjira mu ndege ya EC629 ya East African Airways yerekeza i Nairobi. Ikiganiro abakobwa bari barimo, cyacitse vuba ubwo abapolisi bo mu biro bishinzwe ubushakashatsi muri Leta ya Uganda, bahimbaga itsinda ry’iterabwoba rya Idi Amin, babegereye basaba kureba pasiporo zabo.

Abakobwa babwiwe ijambo imwe: “Dukurikire.” Aba bapolisi basaga nkaho bashishikajwe na Chesire, wakomokaga mu muryango ukomeye wari hafi ya visi-perezida wa Jomo Kenyatta, Daniel arap Moi.

Umupolisi abaza Chesire ati: “Uzi neza ko uri umunyeshuri i Makerere?”. Byari igihe gushinjwa kuba intasi byari icyaha gikomeye cyagucisha umutwe. Nk’uko ikinyamakuru Washington Post kibitangaza ngo umupolisi yakomeje agira ati: “Tugiye kubimenya.” Nkuko Githere wari uhari mu ibazwa, yabivuze nyuma, basabwe gushyira umukono ku mpapuro. Yahise ashyirwa mu ndege ijya i Nairobi mu gihe mugenzi we yasigaye inyuma.

Chesire, wenda utari uzi akaga arimo, yabwiye inshuti ye ko azafata indege ikurikira. Ntayo yafashe kandi nubwo hari icyoba cy’intambara ntabwo yigeze aboneka nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Amasezerano y’Ubucuruzi

Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje ko musaza we, Reuben Chesire, icyo gihe wari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahinzi bo muri Kenya na sosiyete ishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri Kenya, byavuzwe ko yagiranaga ubucuruzi na Amin. Ariko Reuben yabihakanye iki kinyamakuru avuga ko “rwose nta masezerano y’ubucuruzi yari afitanye na Uganda” kandi ko mushiki we atazi Amin.

Inkuru ya Chesire ni inkuru yamamaye y’uburyo igihugu, cyigeze gushimwa nk’isaro rya Afurika, cyaje kwangw. Nubwo uwahoze ari Perezida Milton Obote yangwaga kandi akaba yari ateye ubwoba Abagande mbere y’uko akurwa ku butegetsi, abaturage ba Kampala bishimiye Idi Amin nubwo yashyiragaho inzego z’iterabwoba. Urwa mbere rwari Ikigo cya Leta gishinzwe ubushakashatsi ar narwo rwashinjwe ibura rya Chesire.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Obote, uru rwego rwari ruzwi nka General Service Unit (GSU) kandi rwari ruzwiho gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ababunenga. Hanyuma, nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryo mu 1971, Idi Amin, abifashijwemo na Israel, yasheshe GSU maze ashinga ikigo gishya cy’ubutasi bwa gisirikare binyuze mu iteka rya perezida.

Kiswe Ikigo cy’ubushakashatsi cya Leta kandi, nubwo cyahawe izina ryakuyobya, cyari ikigo gishinzwe gukusanya no gushungura amakuru y’ubutasi ku cyicaro cyacyo cya Nakasero. Urundi rwego rwa Idi Amin rwari ruteye ubwoba ni ishami rishinzwe umutekano w’abaturage (PSU), rwari igikoresho cyo kuneka no gukandamiza narwo rwatewe inkunga na Israel.

Umubano hagati ya Amin n’abanya-Israel icyo gihe wari wimbitse. Ubu birazwi ko mu gitondo cyo ku ya 25 Mutarama 1971, ubwo Obote yavanwagaku butegetsi, Ambasaderi w’u Bwongereza muri Uganda, Richard Slater, yasanze Amin yari ayobowe na Col Bar-Lev wo muri Israel, wari umukozi wa Mossad mu karere. Mu byukuri, urugendo rwa mbere Amin yagiriye mu mahanga nyuma yo gufata ubutegetsi yarugiriye muri Israel aho yahuye na Minisitiri w’intebe Golda Meir.

Icyo kigo cy’ubushakashatsi cya Leta kitwaga mu Cyongereza (State Research Centre) cyahindutse Ibiro by’ubushakashatsi bya Leta (State Research Bureau) nyuma y’uko Amin atonganye n’Abanya-Israel bapfa ibijyanye no kugurisha indege z’intambara Uganda. Kuva icyo gihe, Ikigo cya Leta gishinzwe ubushakashatsi cyahinduwe itsinda ry’iterabwoba, agatsiko k’abicanyi n’abambuzi. Nta muntu, usibye Idi Amin, wabegeraga. Igihe bagenda kuri ba bakobwa babiri b’Abanyakenya rero, abantu bose bahangayikishijwe n’ahazaza habo.

Ikigo cya Leta gishinzwe ubushakashatsi cya Uganda cyari gifite ibindi nkacyo mu karere. Kenya yari ifite Ishami ryihariye riteye ubwoba, riyobowe na James Kanyotu, ryakoreraga mu nzu zitandukanye z’ibanga cyangwa ‘Safe Houses’ n’ibindi byumba byakorerwagamo iyicarubozo.

Ahantu hazwi cyane ni ahitwaga Kingsway House, mu gihe cya Kenyatta, mbere y’uko Nyati House na Nyayo House ziba ibirindiro by’iterabwoba. Mengistu Haile Mariam wo muri Ethiopia yari afite urwego rwe bwite rw’iperereza, rwari rufite gereza zarwo n’inkiko, mu gihe Siad Barre wo muri Somalia yari afite ikigo gishinzwe umutekano (Defence Security Agency), kizwi ku izina rya Hangash, kandi ububasha bwacyo bukaba bwari burenze ubw’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano (NSS).

Mu gihe Abanyakenya benshi bari barazimiriye muri Uganda, harimo no kubura muri Kamena 1974 kw’impirimbanyi y’ubwigenge, Kungu Karumba, ibura rya Chesire ryateje imvururu muri diplomasi. Byahuriranye kandi n’ubutaka bwa Kenya Idi Amin yavugaga ko ari ubwa Uganda.

Ati: “Nta kindi kibazo cyigeze kihangayikisha ibi biro nk’iki. Impamvu bari bamufunze ntabwo izwi. Byari bibabaje ku babyeyi be, ”ibi bikaba byaravuzwe na Dr Munyua Waiyaki, wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya wakurikiranaga iki kibazo.
Kugeza mu mpera za Werurwe 1976, Guverinoma ya Uganda yari yarashimangiye ko Chesire afunzwe kandi ko iperereza rigikomeje. Ku ikubitiro, nk’uko Dr Waiyaki yaitangaje, yari yabwiwe ko umukobwa “yishimye kandi arimo kubazwa.”

Ariko igihe Kenya yajyaga ahagaragara ku ibura rya Chesire, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yohereje itangazo kuri Radio Uganda maze yibasira Kenya kubera “gutangaza” ko Chesire yafashwe agafungwa. Iri tangazo ryasabye guverinoma ya Kenyatta “guceceka no kwibanda ku bibazo byabo bwite… bagomba kwirinda kubivangamo guverinoma ya Uganda yera, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”

Iri tangazo ryongeye kuburira Kenya riyisaba kwirinda “ibirego bidafite ishingiro” rigira riti: “Turambiwe imyigaragambyo ya politiki idafite ishingiro muri Kenya yo kurwanya Uganda. Ntabwo turi ibigwari (kandi ntabwo) dushishikajwe no gusubiza ibirego bibi kandi bidafite ishingiro. Guverinoma ya Uganda ntabwo izi umukobwa uwo ari we wese uvugwa ko yazimiye avuye muri kaminuza. ”

Ibi ngo byari ibinyoma nk’uko Daily Monitor ikomeza ivuga. Umuvugizi w’ingabo yizeraga gushyira amakosa kuri Kenya. “Umuvugizi yifuza gusobanura neza ko umukobwa uvugwa hamwe n’abandi banyeshuri bo muri Kenya bagiye muri Kenya buri gihe batabanje kubiherwa uruhushya na kaminuza.” Aha niho Perezida Amin yashyizeho komisiyo y’iperereza iyobowe na Brian Langlands, umwarimu w’umwongereza wigishaga ubumenyi bw’Isi muri Kaminuza ya Makerere, kugira ngo akore iperereza ku ibura rya Chesire ari kumwe na mugenzi we biganaga, Paul Sserwanga.

Dr Waiyaki yari yizeye ko azakemura iki kibazo binyuze muri diplomasi. Ariko Kampala yakinnye imikino ya dipolomasi itoroshye yanga gusubiza amabaruwa ya Dr Waiyaki nk’uko biteganwa muri politiki y’ububanyi n’amahanga. Komisiyo y’iperereza yari amayeri ya Idi Amin yo kugura umwanya. Ariko Dr Waiyaki ntiyigeze yisubiraho. Yakomeje kotsa igitutu guverinoma ya Uganda mu gihe Kenya yatangazaga ko ifunze umupaka wayo.

Waiyaki wacitse intege yabwiye itangazamakuru i Nairobi ati: “Ubu ni ba Soldier Boys (nk’uko yahimbaga abakoreraga ibiro bya leta by’ubushakashatsi)bavuga kandi baratubwira kwita ku bitureba.”

Icyizere cyari gisigaye nuko komisiyo ya Langlands yashoboraga guhishura ukuri ku byerekeye ibura rya Chesire. Umwe mu batangabuhamya b’iperereza yari umwarimu w’imibare, Madamu Nanziri Mukasa-Bukenya, umuyobozi wa Africa Hall, ahararaga abagore muri Kainuza ya Makerere. Ubwo yiteguraga kwitaba Komisiyo ya Langlands, bamwe mu bayobozi bo mu biro bya Leta bishinzwe ubushakashatsi bakomanze ku rugi.

Basabye ko ubuhamya bwe bugomba gushushanya Chesire nk’umuntu ufite imico y’ubwiyandarike ugomba kuba yarahohotewe n’umwe mu bakunzi be. Mukasa-Bukenya ariko yanze gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Umunsi umwe mbere yuko atanga ubuhamya, ku ya 23 Kamena 1976, yashimuswe n’abantu batazwi maze umurambo we usangwa ureremba mu ruzi rwa Ssezibizwa amaboko ye agihambiriye mu mugongo. Yari afite igikomere cy’isasu mu mutwe.

Nyuma y’iminsi itatu, ku ya 26 Nyakanga, Brian Langlands, perezida wa komisiyo, yirukanywe muri Uganda bityo ntiyagera ku iherezo ry’ibura rya Chesire.

Hashyizweho umuyobozi mushya wo kuyobora komisiyo, maze ku ya 12 Ugushyingo, iperereza ryanzura ko Chesire yagiye muri Kenya kandi ko “iyo amategeko ya kaminuza akurikizwa, nta muntu wari kuraswa.” Byari raporo ivuguruzanya. Ntabwo yigeze ikora iperereza ku rupfu rwa Mukasa-Bukenya.

Mu gihe ikibazo hagati ya Kenya na Uganda cyari gikomeje, undi munyeshuri wo muri Kenya yarakubiswe arangirira mu Bitaro bya Mulago nyuma aza kuba mu ivuriro rya kaminuza mbere yo gusezererwa. Iyi yari inshuti yanjye nziza (Nkuko John Kamau wanditse iyi nkuru avuga), umwanditsi wa Nation, Magesha Ngwiri, icyo gihe wigaga ubuvanganzo mu mwaka wa kabiri. Ati “Magesha adufitiye inkuru. Ahari igitabo kuri Idi Amin na Makerere”.

Benshi mu banyeshuri bo muri Kenya bagiye bahohoterwa n’ubutegetsi bwa Idi Amin babaga baragiye kwiga muri Kaminuza ya Makerere muri gahunda y’ubufatanye na Kaminuza ya Nairobi. Muri icyo gihe, Amin yari Umuyobozi wa kaminuza ya Makerere kandi mu gihe hari iki kibazo, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro aho yandiseho: “Field Marshal Amin yagaruye amategeko n’umutekano, ahagarika ubujura bwitwaje intwaro kandi bituma Abagande babaho nta bwoba. . ” Byari ibinyoma. Ku rubuga rwa Kaminuza ya Makerere, kaminuza ivuga ko Amin “yihaye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ya kaminuza ya Makerere.”

Guhangana hagati ya Kenya na Uganda ntabwo byongereye amakimbirane hagati y’ibihugu byombi gusa, ahubwo bigaragaza ibyago byo kugira umunyagitugu n’umugizi wa nabi ku butegetsi.

Idi Amin yari isomo kuri Afurika kandi ibura rya Chesire rikomeje kuba kimwe mu bibabaje byibukwa iyo hibukwa uyu mukobwa ukiri muto w’inzirakarengane ya politiki y’akarere n’igitugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *