iyi_nka_ni_yo_nyiramana_adrienne_yagabiye_pasiteri_nsabayesu_joel.jpg

Nyamasheke: Uwarokoye Abatutsi barenga 40 yagabiwe inka n’umwe mu bo yarokoye

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Nsabayesu Joel utuye mu mudugudu wa Rwatsi,akagari ka Butare, umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, ushimirwa n’abaturage b’uyu murenge ubutwari yagize mu kurokora Abatutsi bicwaga muri jenoside, aho yivugira ko Abatutsi bose banyuze iwe bakarokoka barenga 40, umwe mu bo yarokoye Nyiramana Adrienne, abifashijwemo n’itsinda Inshuti nyanshuti, yamugabiye inka yo kumushimira,avuga ko na nyuma yo kumurokora ari we mubyeyi yasigaranye, umufasha mu byo amukeneraho byose, yanabyara akaba ari we umuhemba.

Itsinda Inshuti nyanshuti,nk’uko umuyobozi waryo Kamatari Jonathan yabitangarije Bwiza.com,ngo ryashinzwe muri 2013 ku gitekerezo cya Musenyeri Kayinamura Samuel, umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, nyuma y’uko abarokokeye jenoside mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Gihombo na we arimo, bamubwiye ko bababazwa no kubura icyo bitura ababarokoye kubera ubushobozi buke, atangira gushakisha mu bafatanyabikorwa b’iri torero, abo akigejejeho bacyumva vuba barabafasha.

Avuga ko ku ikubitiro muri 2013 batanze inka 6 aho iri torero rigabira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi,inka agabiwe agahita ako kanya ayiha uwamurokoye, na we akazamuziturira,ariko hagati aho bagasangira amata yayo nk’umurunga w’igihango gikomeye kiba kibari hagati ,kugeza igihe ibyariye akamwitura na bwa bumwe bugakomeza.

Muri uyu mwaka aho igihugu cyibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi, Rév. Past. Nsabayesu Joel waranzwe n’ubutwari butaranzwe na benshi, akarokora Abatutsi yivugira ko nubwo atazi umubare nyawo wabo, kuko ngo igihe yarwanaga no kubahisha mu mu bihuru hirya no hino, nijoro akabaraza mu mazu ye n’inkengero zayo, ahashoboraga kurarwa hose, ari na ko abasengera ubutitsa anashakisha uko yabashakira ababambutsa bakabajyana ku Idjwi muri Kongo, atababaraga ariko abanyuze iwe bose bakabasha kurokoka barenga 40.

Aganira na Bwiza.com,uyu mupasiteri w’imyaka 65, yavuze ko uyu mutima awukomora kuri se umubyara kuko ngo ubwo Abatutsi bicwaga bakanameneshwa mu 1959, se yahishe benshi babaho, byongeye mu 1973 amaze kuba mukuru, nanone se ahisha abandi benshi bahigwaga n’abaturanyi babo banabatwikira bimeze nabi, binahosheje abafasha kugenda babona aho kuba, amubwira kuzakunda abantu bose kimwe atarobanuye, kandi uko abishoboye akazitangira ubabaye byo kuba yanamupfira,uyu murage,kimwe no gusoma Bibiliya, no kugira umugore n’abana babimufashamo bikaba ngo ari byo byabimushoboje.

Avuga ko yahawe inshingano z’ubupasiteri muri Méthodiste Libre mu Rwanda mu 1993. Mbere yaho mu 1992 ubwo nanone Abatutsi bicwaga cyane mu cyahoze ari komini Rwamatamu, yashoboye guhisha abarenga 10, birangiye basubira iwabo, amaze kuba pasiteri ,ajyanwa kuyobora paruwasi ya Nyagatovu mu yari komini Gishyita,mu nkubiri y’amashyaka menshi yanga kuyajyamo, jenoside itangiye ku wa 7 Mata, baramumenesha ngo acumbitse mu nzu y’umututsi kandi ko ngo n’umugore we yaba ari we.

Ngo yahise ahungira muri rumwe mu ngo z’abakirisito be, ariko ubwicanyi bukomeye abari bihishe mu rusengero yayoboraga bamutumaho ngo aze abasengere n’iyo banicwa bapfe basengewe,kuko ngo bari bamaze kumenya aho yihishe.

Ati: «Barabimbwiye umutima wuzura impuhwe, mva mu bwihisho nza kubasengera nsanga harimo abarenga 15, turara dusenga, mugitondo interahamwe ziba zabimenye ziraza ziradutatanya, jye zinjyana ku biro by’akarere, uwari Burugumesitiri Sikubwabo Charles ambaza impamvu nkomeza kwifatanya n’Abatutsi kandi hari Abatutsi baturutse mu Bisesero barimo kwica Abahutu.’’

Arakomeza ati: «Namubwiye ko ibyo ntabizi,banyicaza hasi mu mukungugu, avuga ko bagiye kumpa intwaro nkajya gutabara abo bahutu ndamuhakanira, banyiriza aho,nza kuhakurwa n’uwari wungirije Burugumesitiri wa Rwamatamu, aje kumureba ngo bajye mu nama y’uwari Perefe Clément Kayishema, ahansanze iby’inama arabisubika arantahana iwacu muri selile Doga,Segiteri Nyagahinga,komini Rwamatamu.’’

Akomeza avuga ko akigera iwe, Abatutsi bari bahungiye kuri komini Rwamatamu bamishwemo amasasu n’intwaro gakondo, bamwe bahungira iwe bakomeretse bikabije, igihe agishakisha uburyo yabitaho uko ashoboye abona harakomeza kuza n’abandi benshi,ni bwo yatangiye kujya abahisha mu bihuru ku manywa, akajya ajya kubareba saa moya z’ijoro akabageza iwe saa tatu n’igice z’ijoro buri munsi nta n’umwe ubuzemo, atangira kujya agurisha utwe akajya ajya ku kivu akagurira ababambutsa, kugeza na we bamuhize agahungira muri Kongo, ariko abo yari yarahise bose yaramaze kubambutsa.

Ati : « Nashimishijwe no gutaha nkakirwa n’abo nafashije kubaho kuko batashye mbere yanjye, nkaba nongeye gushimishwa n’uyu munsi n’iyi nka, ngashimira data umurage yansigiye wabimfashijemo, ariko cyane cyane umugore wanjye n’abana bagiye bashakisha ibitunga abo twabaga duhishe bose, bakabasasira bakaryama,bakanamfasha kubambutsa bajya muri Kongo.’’

Nyiramana Adrienne wamushimiye kumurokorana n’umwisengeneza we yasigaranye wenyine bahihishanye, hakanarokoka akana ka mukuru we katwawe n’interahamwe bari baturanye,gafite imyaka 3 gusa ikagahungana ikakamugarurira ihungutse gafite imyaka 5, yashakishwa ngo ifungwe ikabura bakaba batazi aho iri, ngo nta wundi barokokanye mu muryango w’abantu 30 bose.

Ati: “Nageze kwa Pasiteri ndwaye nararembye,ambana iwe, Interahamwe zaza kunyica hamwe n’abo twari kumwe akaturwanaho, kugeza haje umucuruzi w’amatungo mu bwato,wari uturutse Rusizi, akamubaza niba hari uw’iwacu waba akiriho kuko yari aturanye na musaza wanjye wo kwa mama wacu wabaga i Kamembe, akamubwira ko nkiriho mba iwe, bakumvikana ko anjyana, Pasiteri akamungezeho nijoro ampetse mu mugongo nari mfite imyaka 26, ntiyinube ngo ndamuvuna,kugeza ngezeyo n’ako kisengeneza kanjye, bakatujyana I Kamembe twembi tukanarokoka.’’

Yarakomeje ati: “Uretse kundokora,ni we mubyeyi nasigaranye, ndabyara nkajya kumwereka umwana akampemba, yamfashije utwo twana twombi twasigaranye kwiga no kudushyingira , mbese umutima we ntusanzwe. Nshimiye Musenyeri wamboneye inka muha, byanejeje cyane,umutima wanjye ufite ibyishimo bitavugwa.’’

Musenyeri Kayinamura Samuel wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko kurokora umuntu muri kiriya gihe ukanamubonera akato kamwambutsa bitari byoroshye kuko amato yose interahamwe zahise ziyamenagura, akanavuga ko hari interahamwe zamenye ko yambukije abatutsi agakubitwa hafi yo gupfa, ko bari mu kaga gakomeye cyane, ari yo mpamvu hatekerejwe iri tsinda, ngo biture ababagiriye iyo neza kuko abarokotse hafi ya bose ari abambukijwe bakajya ku Idjwi, gushimira ababarokoye no gushyiraho aho bahurira bakongera kubiganiraho bakanagabirana byari ngombwa.

Ati: “Kubera ko tukirokoka nta bushobozi twari dufite bwo kubashimira n’ububonye agashimira uwamurokoye ku giti cye, twabonye ibyiza ari ukubigenza gutya ngo n’utishoboye abashe kubona uburyo ashimiramo uwamurokoye,tugashimira abafatanyabikorwa bacu twabigejejeho bakabyumva.

Mu itsinda bamaze kuba 52, mu myaka hafi 10 tumaze gutanga inka 26 ariko zarororotse ,zimaze kuba nyinshi, hari n’ibindi byinshi by’iterambere dufatanya kugeraho, tukifuza kubigeza no mu bindi bice by’igihugu kuko umusaruro ubivamo ari munini cyane ku bafitanye igihango nk’iki.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yabashimiye umutima ushima bagize, asaba n’aho bitaragera muri aka karere kwigana ruriya rugero, n’abato bagakura babafatiraho urugero, kuko umutima nk’uyu wo kugira uwo urokora muri kiriya gihe iyo ugirwa na benshi igihugu kitari gutakaza Abatutsi barenga miliyoni.
iyi_nka_ni_yo_nyiramana_adrienne_yagabiye_pasiteri_nsabayesu_joel.jpg
pasiteri_nsabayesu_joel_avuga_ko_buriya_butwari_abukura_kuri_se_wahoraga_amutoza_kwitangira_ubabawe_yese_n_umuryango_we_wabimufashijemo.jpg
musenyeri_kayinamura_samuel_ashimira_pasiteri_nsabayesu_joel_n_umugore_we_barokoye_uyu_nyiramana_adrienne_n_abandi_benshi.jpg
abarokotse_abapasiteri_n_abandi_bayobozi_bashimira_pasiteri_nsabayesu_joel.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyamasheke: Uwarokoye Abatutsi barenga 40 yagabiwe inka n’umwe mu bo yarokoye
    Rwose bazamwongere nibindi kuko iki gikorwa ni ikindashyikirwa Kandi Imana imuhe umugisha utagabangije

  2. Nyamasheke: Uwarokoye Abatutsi barenga 40 yagabiwe inka n’umwe mu bo yarokoye
    Rwose bazamwongere nibindi kuko iki gikorwa ni ikindashyikirwa Kandi Imana imuhe umugisha utagabangije

  3. Nyamasheke: Uwarokoye Abatutsi barenga 40 yagabiwe inka n’umwe mu bo yarokoye
    Uyu ni umushumba kandi n’abandi bamwigireho kurangwa n’urukundo.

  4. Nyamasheke: Uwarokoye Abatutsi barenga 40 yagabiwe inka n’umwe mu bo yarokoye
    Uyu ni umushumba kandi n’abandi bamwigireho kurangwa n’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *