Maroc izatiza Qatar abapolisi na ba maneko bo kuyifasha mu mutekano w’igikombe cy’Isi

Guverinoma ya Qatar yasabye iya Maroc kuyitiza abapolisi na ba maneko bazayifasha mu kurinda umutekano w’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizatangira mu Gushyingo 2022. Ikinyamakuru The Africa Report cyatangaje ko iya Maroc yamaze kwemera ubu busabe, ndetse hakaba habayeho isinywa ry’amasezerano yemeza iki gikorwa. Qatar ituwe n’abaturage batagera kuri miliyoni 3 irateganya kwakira abantu miliyoni 1.5 bazitabira […]

FARDC yemeje ko hari abasirikare bayo M23 yishe, igaragaza impungenge ku ntwaro zakoreshejwe

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC cyemeje ko abasirikare bacyo 2 bapfiriye mu gitero ishinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kugaba mu gitondo cy’uyu wa 6 Kamena 2022, abandi 5 barakomereka. Iyi mibare yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge mu itangazo yasohoye […]

Umunyarwanda yabaye uwa 2 mu gace ka 3 ka Tour du Caméroun

Umunyarwanda Mugisha MoĂŻse ukinira ikipe y’Igihugu y’amagare, kuri uyu wa mbere yabaye uwa kabiri mu gace ka gatatu k’isiganwa rya Tour du CamĂ©roun. Mu gace ka gatatu k’iri siganwa abakinnyi bari bahagurutse ahitwa Obala berekeza mu gace ka Ndikinimeki, ku ntera y’ibilometero 148.5. Umunya-Maroc Maatougui Eddine ukinira ikipe y’igihugu cye ni we wegukanye aka gace […]

Rusizi: GS Bugarama CitĂ© barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri

nyiransabimana_hadjala_avuga_ko_ruswa_n_akarengane_bigaragara_henshi_bamwe_bakabangamirwa_no_kutamenya_amategeko_abarengera.jpg

Mu ngendo abakozi b’urwego rw’umuvunyi bamaze iminsi bakorera mu bigo by’amashuri binyuranye muri tuwe mu turere tw’igihugu, birimo n’ibyo mu karere ka Rusizi, baganira ku kurwanya ruswa n’akarengane, cyane cyane ko ngo n’urubyiruko rwiga birureba, abo muri GS Bugarama CitĂ© mu murenge wa Bugarama muri aka karere babasabye ubuvugizi, kurwanya ruswa n’akarengane bikigishwa nk’isomo guhera […]

Front Desk Officer at All In Bible Community (ABC)

JOB PROFILE: Position: Front Desk Officer Number of needed staffs: One (1) Working hours: Full-time Work place: ABC Head Office, Kigali Reporting to: Director of Finance & Administration JOB PURPOSE STATEMENT Reporting to the DFA, the Front Desk Officer is responsible of performing a variety of administrative tasks including, but not limited to, greeting and […]

OIF yasubije abavuga ko haba hari amayeri ari gukoreshwa ngo Mushikiwabo azongere gutorwa

Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) wasubije abanenga ibijyanye n’amatora y’umunyamabanga mukuru wawo utaha mu matora ateganijwe mu nama rusange izabera i Djerba muri Tunisia. Mu kiganiro umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Kije Vande Weghe, yagiranye na Jeune Afrique, yateye utwatsi amakuru avuga ko haba hari amanyanga arimo gukorwa kugirango Mushikiwabo azabashe gukomeza kuyobora OIF. Jeune […]

Gunfire erupt between Congo army, M23 rebels

Fighting resumed Monday in Rutshuru, North Kivu Province in the eastern Democratic Republic of Congo, between the Congolese army and M23 rebels following a week of relative calm. Both the government forces and M23 have accused each other of the attacks on Monday. “We woke up under enemy fire, and we retaliated in the same […]

Igishoboka cyose kigomba gukorwa amahoro akaboneka hagati y’u Rwanda na RDC_Perezida Sassou N’guesso

Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville, yatangaje ko igishoboka cyose kigomba gukorwa kugira ngo amahoro agaruke hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Sassou N’guesso yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 05 Kamena, ubwo we na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa baganiraga n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye gisoza uruzinduko rw’iminsi ibiri […]

FARDC na M23 bari kwitana bamwana ku wagabye igitero

Inyeshyamba za M23 ziravuga ko ibirindiro byazo mu gace ka Jomba muri teritwari ya Rutshuru birimo kuraswaho n’ingabo za leta kuva mu gitondo kare kuwa Mbere. Ni mu gihe na FARDC ivuga ko M23 ariyo yabanje kuyigabaho ibitero, ikirwanaho. Hari hashize icyumweru imirwano ihagaze nyuma y’uko izi nyeshyamba zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe […]

Mercedes-Benz yahamagaje imodoka hafi miliyoni zifite ikibazo muri feri

Mercedes-Benz yatangaje ko yahamagaje imodoka zikabakaba miliyoni kubera ibibazo bishobora guterwa na sisitemu yo gufata feri. Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwavuze ko ruzavugana na ba nyir’imodoka zubatswe hagati ya 2004 na 2015. Ubwoko bwa ML na GL bw’uruhererekane rwa SUVs ni zimwe mu zifite iki kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga. […]

Rwanda named member of International Vaccine Institute

Rwanda has been added as member state of the International Vaccine Institute, an organization which aims to discover, develop, and deliver safe, effective, and affordable vaccines for global health. It was marked by hoisting of the Rwandan flag by Yasmin D. Amri Sued, the Rwandan Ambassador to the Republic of Korea, followed by a hybrid […]

Mu mateka yafashwe nk’injiji itazi icyo amafaranga avuze

N?xau ?Toma yavutse mu mwaka w’1944 apfa ku itariki ya 5 Nyakanga 2003. Ni umuturage wo muri Namibia wagaragaye bwa mbere muri filimi. Filimi yagaragayemo yitwa The Gods Must Be Crazy, ni yo abasobanuzi bo mu Rwanda bamuhimbiyemo izina rya Sagatwa. Uyu mugabo yari umuhinzi wibera mu mashyamba, muri iyi filime yakinnye mu 1980, yagaragazaga […]

Le Rwanda nommĂ© membre de l’Institut International des Vaccins (IVI)

Le Rwanda a Ă©tĂ© accueilli en tant qu’État membre de l’Institut international des vaccins (IVI), une organisation qui vise Ă  dĂ©couvrir, dĂ©velopper et fournir des vaccins sĂ»rs, efficaces et abordables pour la santĂ© mondiale. Elle a Ă©tĂ© marquĂ©e par le hissage du drapeau rwandais par Yasmin D. Amri Sued, l’ambassadeur du Rwanda en RĂ©publique de […]

Canada yavuye ku izima yemera kwakira umurambo w’uwahoze ari minisitiri mu Rwanda

Leta ya Canada yari yaranze kwakira JĂ©rĂŽme Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Leta yiyise iy’Abatabazi, yageze aho yemera kwakira umurambo we nyuma y’ibyumweru bitatu apfiriye muri Kenya. JĂ©rĂŽme Bicamumpaka wari waraburanishwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha, rukamugira umwere, yapfuye mu kwezi gushize. Bicamumpaka, yari umwe mu Banyarwanda bagombaga koherezwa […]

Abasirikare bakuru bo mu bihugu bya EAC bahuriye i Goma

gen._ndima_muri_iyi_nama_asobanura_ko_aba_basirikare_bahuye_ngo_baganire_ku_ishyirwa_mu_bikorwa_ry_uyu_mwanzuro.jpg

Impuguke mu ngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zitabiriye inama iri kubera mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Nk’uko igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC kibisobanura, iyi nama yatangiye ku wa 4 Kamena 2022, iri guhuza impuguke zihagarariye ibihugu 5 muri 7 bigize uyu muryango, ari byo: RDC, […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ashobora kweguzwa muri iki cyumweru

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ashobora guhura n’ingorabahizi yo kugumana ubutegetsi vuba aha muri iki cyumweru, mu gihe abayoboke b’ishyaka rye bitegura gutora niba yakomeza kugirirwa icyizere cyo kuyobora cyangwa akacyamburwa nyuma y’amahano ya “Partygate” yatwaye umubare munini w’abaturage bari bamushyigikiye. Ikinyamakuru Sunday Times nicyo cyatangaje ko abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi ry’aba conservateurs […]

Green Party yemeza ko ifite intwaro izatuma yegukana imyanya myinshi y’abadepite

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije ryemeza ko rifite intwaro izatuma ryegukana imyanya myinshi mu matora y’abadepite azaba mu mwaka utaha. Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka, Gashugi LĂ©onard, yasobanuye ko iyi ntwaro ari ubuvugizi bakoreye abaturage muri iyi manda bafite imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, […]

Abasirikare 8 b’u Burundi barohamye mu ruzi rwa Rusizi

Abasirikare umunani b’u Burundi baheruka kurohama batwarwa n’amazi y’uruzi rwa Rusizi, ubwo bageragezaga kurwambuka bajya muri Congo Kinshasa. Aba basirikare barohamye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, muri Komine Buganda ho mu ntara ya Cibitoke. Muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Congo Kinshasa aba basirikare bari bagiyeyo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara […]

U Bwongereza burashinjwa gushaka kohereza abana badaherekejwe mu Rwanda

Ibiro bya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’u Bwongereza birashinjwa gushaka kohereza abana b’imyaka 16 badaraherekejwe mu Rwanda mu nkubiri ya mbere y’abasaba ubuhungiro bagomba koherezwa muri Afurika y’iburasirazuba mu mpera z’uku kwezi. Abagiraneza bagaragaje ibyo basobanura nk ‘“uburyo buteye impungenge” bw’abana bashyirwa mu cyiciro cy’abantu bakuru n’isuzuma ry’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza, bituma […]

Pasiteri muri Pantekote yabwiye umukobwa ko baryamana ‘bitagatifujwe’

capture-85.png

Hasakaye ubutumwa bw’umupasiteri witwa Isaac Mzandwile Ngwenya mu itorero rya Pantekote muri Afurika y’Epfo, wabwiraga umukobwa w’umunyeshuri wo kuri kaminuza witwa Sophia Kekana, ko yajya kumureba iwe bagakorana imibonano mpuzabitsina ‘itagatifujwe’, akoresheje igitsina cye cyasizwe ‘amavuta’ (anointed). Amakuru avuga ko pasiteri Ngwenya asanzwe asambanya abakobwa bo kuri kaminuza, abasezeranya kubasengera bityo bakabona amanota menshi. Ikiganiro […]

Undi mujenerali w’Umurusiya yiciwe muri Ukraine

Kuri iki Cyumweru, umujenerali w’Umurusiya yiciwe mu burasirazuba bwa Ukraine, nk’uko umunyamakuru w’igitangazamakuru cya Leta y’u Burusiya yabitangaje,akaba yiyongereye ku mubare w’abasirikare bakuru b’u Burusiya biciwe muri Ukraine kuva intambara yatangira. Amakuru yatanzwe mu buryo bwa Telegram n’umunyamakuru wa televiziyo ya Leta, Alexander Sladkov, ntabwo yavuze neza igihe n’aho Maj. Gen. Roman Kutuzov yiciwe. Nta […]

Nyamasheke: Uwarokoye Abatutsi barenga 40 yagabiwe inka n’umwe mu bo yarokoye

iyi_nka_ni_yo_nyiramana_adrienne_yagabiye_pasiteri_nsabayesu_joel.jpg

Pasiteri Nsabayesu Joel utuye mu mudugudu wa Rwatsi,akagari ka Butare, umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, ushimirwa n’abaturage b’uyu murenge ubutwari yagize mu kurokora Abatutsi bicwaga muri jenoside, aho yivugira ko Abatutsi bose banyuze iwe bakarokoka barenga 40, umwe mu bo yarokoye Nyiramana Adrienne, abifashijwemo n’itsinda Inshuti nyanshuti, yamugabiye inka yo kumushimira,avuga ko na […]

Nigeria: Igitero muri Kiliziya Gaturika cyahitanye byibuze abantu 50 bari mu misa

Kuri iki Cyumweru, abantu bitwaje imbunda bateye kiliziya gatolika mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nigeria, bahitana byibuze abantu 50 barimo abagore n’abana, nk’uko byatangajwe n’umuganga w’ibitaro ndetse n’ibitangazamakuru. Umuvugizi wa polisi muri Leta ya Ondo, Funmilayo Ibukun Odunlami, yatangaje ko abantu bitwaje imbunda barashe ku bantu hanze no mu kiliziya, bica kandi bakomeretsa abasengaga. Ntiyavuze umubare […]

M23 yongeye kugabwaho ibitero nyuma yo gutanga impuruza

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uvuga ko wongeye kugabwaho ibitero n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO. Bertrand Bisimwa uhagarariye M23 mu rwego rwa politiki, yatangaje ko ibitero byagabwe ku birindiro byabo biri muri gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru, guhera mu masaa kumi n’imwe […]

Manchester United irashaka umukinnyi wo hagati wa Brentford

Umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United Erik Ten Hag arashaka gusinyisha umukinnyi wo hagati, Christian Eriksen ukinira Brentford byakwanga igasinyisha Frank de Jong ukinira ikipe ya FC Barcelona. Eriksen ufite amasezerano muri Brentford azarangirana n’impera z’uku kwezi kwa Kamena, arashakwa na Ten Hag nyuma y’aho ikipe ya Manchester United itangarije ko izatandukana n’Umufaransa wayikiniraga, Paul […]

Amerika na Koreya y’Epfo byarashe misile umunani mu rwego rwo gusubiza Koreya ya Ruguru

Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaganye iraswa rya misile riherutse kuba muri Koreya ya Ruguru, birasa misile umunani za ballistique mu rwego rwo kwerekana imbaraga hagamijwe kwerekana ko abo bafatanyabikorwa bombi biteguye gusubiza “ubushotoranyi” bwa Pyongyang. Kurasa kwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kwaje umunsi umwe nyuma y’uko Koreya ya […]

Amafoto: Bamporiki aracyafungiwe mu rugo rwe

bamporiki-2.jpg

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 5 Gicurasi 2022 byatangaje ko Bamporiki Edouard yahagaritswe ku nshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ushinzwe umuco. Hari hashize amasaha make amakuru ahwihwiswa ko Bamporiki yatawe muri yombi amaze gufatirwa mu cyuho yakira ruswa, yaje gushimangirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’umwanya muto hasohotse itangazo rya Minisitiri […]

Messi yasubiyemo ibidasanzwe yaherukaga gukora mu myaka 10 ishize

Lionel Messi yaraye atsindiye ikipe y’igihugu ya Argentine ibitego bitanu, mu mukino wa gicuti wabereye muri Espagne yanyagiyemo Estonie ibitego 5-0. Ni Messi waherukaga gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Finalissima, nyuma yo kunyagira u Butaliyani ibitego 3-0 mu mukino yatanzemo imipira ibiri yavuyemo ibitego. Bakina na Estonie, Messi yafunguye amazamu kuri Penaliti yo ku munota […]

Ubwongereza bugiye koherereza Ukraine intwaro irasa misile 12 mu munota mu ntera ya Km 300

mfc-mlrs-m270a1-masthead-01.jpg

Ku nshuro ya mbere Ubwongereza bugiye koherereza Ukraine misile ziraswa kure, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ingabo, Ben Wallace. Minisitiri Wallace yavuze ko intwaro zizwi nka ‘M270 multiple-launch rocket system’ zizafasha Ukraine kwirwanaho imbere y’Uburusiya. ‘Multiple launch rocket system’ y’Ubwongereza ishobora kurasa misile 12 mu munota umwe zikagera kuri 300km ku gipimo zoherejweho. Izi zirusha kure […]

Tshisekedi mu mvugo ikakaye na we yashinje u Rwanda gufasha M23

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko bitagishidikanywaho kuba u Rwanda rufasha umutwe wa M23; gusa avuga ko agihagaze ku gushaka imigenderanire myiza n’u Rwanda biciye mu nzira y’amahoro. Tshisekedi yabitangaje kuri iki cyumweru, nyuma y’iminsi mike M23 isubukuye imirwano n’Ingabo za RDC muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo muri […]

Umuholandi w’i Musanze yarasenyewe, FDLR ngo ‘idateye ikibazo’ n’abasirikare 2 ba RDF muri Angola: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 30 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, politiki ndetse n’ubutabera. Harimo: Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bazoherezwa muri Angola Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo kohereza muri Angola abasirikare babiri Leta y’u Rwanda ivuga ko bashimuswe n’ingabo z’iki gihugu, FARDC. Ni icyemezo cyafashwe […]