Mu ngendo abakozi b’urwego rw’umuvunyi bamaze iminsi bakorera mu bigo by’amashuri binyuranye muri tuwe mu turere tw’igihugu, birimo n’ibyo mu karere ka Rusizi, baganira ku kurwanya ruswa n’akarengane, cyane cyane ko ngo n’urubyiruko rwiga birureba, abo muri GS Bugarama Cité mu murenge wa Bugarama muri aka karere babasabye ubuvugizi, kurwanya ruswa n’akarengane bikigishwa nk’isomo guhera mu mashuri abanza kugera muri kaminuza, ngo byatanga umusaruro uruta uwo gukora gusa amakalabu ayirwanya.
Nyuma yo kuganirizwa birambuye kuri ruswa n’akarengane, ububi bwa ruswa haba k’uyitanga n’uyihabwa, imbaraga igihugu cyashyize mu kuyirwanya, kuba ari icyaha kidasaza,kuba n’uri munsi y’imyaka 18 uhamye n’icyo cyaha afungwa, no kuba n’urubyiruko rwiga na rwo rurebwa n’ibya ruswa n’akarengane,
kuko nka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no mu mashuri ishobora kuhaboneka, cyane cyane nk’umunyeshuri ushaka amanota cyangwa usoza kaminuza watangiye kwandika igitabo,akaba yatanga ruswa nk’iyo ngo abone icyo atagombaga, n’akarengane gakunda kugaragara hirya no hino, aba banyeshuri barimo abagera ku 120 basanzwe muri kalabu yo kurwanya ruswa n’akarengane, bavuze ko hari byinshi bungutse batari bazi.
Muri ibyo, hari nko kuba n’umwana uri munsi y’imyaka 18 yaregwa gutanga, guhabwa ruswa,cyangwa ubufatanyacyaha muri ibyo byombi, kuko ngo batari bazi ko mu karere ka Nyagatare hari gereza ifungirwamo abana barimo n’ababa bakurikiranyweho ibyo byaha, banaganirizwa ku ngaruka za ruswa cyane cyane nk’ishingiye ku gitsina na bo bashobora kugwamo, cyane cyane nk’abana b’abakobwa ubuzima bwabo bukahangirikira.
Banavuga ko basobanukiwe byimbitse n’ibijyanye n’akarengane kuko hari abana benshi barenganywa n’ababyeyi babo,nk’igihe babakura mu ishuri, babasibya ngo bajye kubafasha imirimo, cyane cyane ababikoreza ibyo babatwaza mu masoko,abanga kubaha umusanzu wo kurya ku ishuri, bikabatera kwiga nabi,batariye, guhohotera umwana birimo no kumukubita by’ ubugome,n’ibindi,bagasanga ariko bishyizwe mu masomo yigishwa mu ishuri byarushaho gutanga umusaruro ushimishije.
Nyiransabimana Hadjala w’imyaka 17,wiga mu wa 2 wisumbuye muri iri shuri, ati: “Twishimiye gusobanurirwa neza n’ababikoramo umunsi ku wundi,ibya ruswa n’akarengane,ingaruka bigira kugeza no ku gihugu ubwacyo,ingamba Leta yashyizeho zo kuyihashya n’uruhare rwacu mu gutungira agatoki inzego zibishinzwe aho duketse iki cyaha hose, n’uburyo twakwitwara igihe hari ushatse kukidushoramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.’’
Arakomeza ati: “Gusa nubwo jye nsanzwe muri kalabu y’ikigo yo kurwanya ruswa n’akarengane, aho dufata n’umwanya tukajya gusobanurira abaturage ububi bwabyo, tukanakora ingendo mu mihanda yo muri uyu mujyi muto wacu twerekana ububi bwabyo twifashishije ibihangano binyuranye, ariko ,kuko tuba tutabyize nk’isomo mu ishuri, hari ikiba kibura.
Tugasaba urwego rw’umuvunyi ubuvugizi, kurwanya ruswa n’akarengane bigashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri, umwana agakura ari isomo yacukumbuye neza,azi byose kuri yo, byagira impinduka nziza ku muryango nyarwanda w’ejo hazaza.’’
Umuyobozi w’iri shuri, Mbarushimana Hamimu, yunga mu ry’abanyeshuri be, na we agasanga biteguriwe integanyanyigisho, hakaboneka imfashanyigisho zihagije, bigashyirwa mu masomo nk’uko abana babisabye, byaruta kwigisha abo mu makalabu gusa kandi ari ibintu bireba ubuzima bwa buri wese.
Ati: “Bibaye, bigashyirwa mu masomo yigishwa mu ishuri ,nk’uko abana babisaba, byagira akamaro kanini cyane, kuko umwana amenye ruswa n’ibyayo byose akiri muto, akamenya akarengane n’aho kagaragarira hose,akabyiga guhera mu mashuri abanza akagera muri kaminuza, bakura babyanga,banabirwanya cyane, kuko ubu babimenya biciye mu bihangano binyuranye bikorera ubwabo, nk’indirimbo,imbyno,imivugo n’ibindi, ariko si isomo. Ribaye ryo hahinduka byinshi cyane.”
Avuga ko aho bamaze gushingira iyi kalabu, ibyo bigishijwe cyangwa bahanze babijyana mu baturage b’uyu murenge kubaganiriza.
Ngo hakemutse byinshi kuko hari bamwe mu babyeyi bakoreraga akarengane gakabije abana babo, barimo n’abana 3 bava inda imwe ababyeyi babo bari bakuye mu ishuri, binyuze muri aba bana,kuko bamwe bari baturanye n’abo bandi, ikibazo kirakurikiranwa kugeza bagaruwe mu ishuri.
Hakaba n’abo iwabo bima umusanzu wo kurya ku ishuri atari ukuyabura ahubwo ari ubushake buke, byose abana, nyuma yo kumva ko ari akarengane kaba gakorewe bagenzi babo, ni bo basigaye bafata iya mbere mu kukagaragaza no kujya kubisobanurira abaturage kuko ngo hari ababikora batazi ko bari mu makosa ashobora kubahanisha.
Aho banamariye kwigishwa kuri ruswa, ngo hari abo ababyeyi babo babaga bafitanye n’abandi ibibazo by’ubutaka bidakemuka kubera bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bamunzwe na ruswa baba bumva batagira icyo bakora ntacyo bahawe, ibyo na byo abana barabitahura bakabivuga kare, hakaba hari ibigenda bikemuka.
Kubyerekeranye n’uko byaba amasomo yigishwa mu mashuri, umukozi wo mu ishami rishinzwe gukumira ruswa ku rwego rw’umuvunyi,Kayumba Tharcille abamara impungenge avuga ko uru rwego na Minisiteri y’uburezi bamaze kubona ko bikenewe, bikaba bigeze kure bitegurwa,ku buryo mu myaka mike iri imbere,kizaba cyakemutse.
Ati: “Birimo gukorwa n’urwego rw’umuvunyi ku bufatanye na MINEDUC, imfashanyigisho yatangiye gukorwa,mu minsi iri imbere tuzabitangaza. Nibikorwa bizafasha abana gukurana indangagaciro zizira ruswa n’uwarenganaya undi, bakazakura bazi ko ruswa ari icyaha kidasaza, n’ibindi byose bazayigaho bizafasha mu kuyihashya no kuyikumira, cyane cyane ko n’aya makalabu ,aho ari nk’aha muri iri shuri, biba bitandukanye cyane n’aho atari,kuko aba bo usanga hari byinshi bayiziho,bakanabyerekana mu bihangano binyuranye, bibaye isomo ry’amashuri yose rero byaba ari akarusho.”
GS Bugarama Cité ibarirwamo abana 2300, abagera ku 120 ni bo bari muri kalabu yo kurwanya ruswa n’akarengane, muri ibi biganiro urwgo rw’umuvunyi rukaba rwaranasigiye ishuri imyambaro abana bazajya bambara igihe bagiye gutanga ubu butumwa, na byo ngo bikazafasha mu kumvikanisha ububi bwa ruswa n’akarengane.








4 Responses
Rusizi: GS Bugarama Cité barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri
Mubanze mutoze abana kutabeshya
Rusizi: GS Bugarama Cité barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri
Mubanze mutoze abana kutabeshya
Rusizi: GS Bugarama Cité barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri
Ibi Nibyo. Nanjye n’uko mbibona. Gusa hari isomo ryitwa Political Education ryakagombye kwigishwa mu mashuri yose. Abanyeshuri bakagombye gutsinda muri iri somo mbere yuko bajya muri za kaminuza.
Rusizi: GS Bugarama Cité barasaba ko kurwanya ruswa n’akarengane byashyirwa mu masomo yigishwa mu mashuri
Ibi Nibyo. Nanjye n’uko mbibona. Gusa hari isomo ryitwa Political Education ryakagombye kwigishwa mu mashuri yose. Abanyeshuri bakagombye gutsinda muri iri somo mbere yuko bajya muri za kaminuza.